Chinedu Ikedieze yavuze ko kubera filime yakinnye abantu bakeka ko atigeze akandagira mu ishuri

Chinedu Ikedieze, umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane mu yitwa “Aki and Pawpaw” yavuze ko abantu bibeshya ko atigeze akandagira mu ishuri bashingiye kuri zimwe muri filime yagiye akina.

Chinedu Ikedieze
Chinedu Ikedieze

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 45 akaba igihangange muri sinema ku mugabane wa Afurika, yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu banyamakuru bazwi muri Nigeria, Chude Jideownwo.

Yagize ati: “Kubera ibice bimwe bya filime nagiye ngiramo uruhare, abantu bakunda kunyibeshyaho bagakeka ko ndi umugabo utarigeze akandagira mu ishuri, ariko si ko bimeze.”

Yakuyeho ibyo bihuha ashimangira ko abifashijwemo na nyina yakoze ibishoboka byose abasha kujya mu ishuri yiga nk’abandi. Uyu mugabo yavuze ko bitewe n’ikibazo cy’ubugufi bwe byatumye yiga amashuri asanzwe akurikirana amasomo atamusaba gukoresha amaboko, nk’imyuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi n’indi.

Ati: “Kubera ibyo mba ngomba gukina muri filime, abantu bamwe batekereza ko ntize. Ariko mama yambwiye ko ngomba kujya mu ishuri nkiga kandi nkatsinda kuko kubera imiterere yange sinashoboraga kwiga amasomo ansaba gukoresha imbaraga z’amaboko harimo kuba umubaji cyangwa umwubatsi.”

Chinedu ubwo yagarukaga kuri iyo miterere ye muri icyo kiganiro, yavuze ko habuze gato ngo kwiyahura biturutse ku magambo mabi yabwirwaga na bamwe mu bantu bajyaga bamuserereza ku bugufi bwe.

Yakomoje no ku muryango we, ahishura ko afite umugore n’abana ariko atazigera abashyira mu itangazamakuru kugirango babone agahenge babeho bisanzuye bakora ibyo bashaka, abantu batazababuza amahoro kubera kwamamara kwe.

Uyu mukinnyi, mu busanzwe afite Impamyabumenyi ysumbuye ku rwego rw’igihugu (HND) mu bijyanye n’ubuhanzi bw’ikinamico, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu itumanaho yakuye muri Institute of Management and Technology, Enugu.

Chinedu na mugenzi we Osita Iheme bakunzwe cyane mu bice bitandukanye bya Aki&Pawpaw
Chinedu na mugenzi we Osita Iheme bakunzwe cyane mu bice bitandukanye bya Aki&Pawpaw

Yagaragaye muri filime zirenga 150 mu mwuga amazemo imyaka 20. Yagiye akina ahanini muri filime zitandukanye ari umwana bijyanye n’igihagararo cye ndetse n’imiterere ye.

Chinedu Ikedieze yakunzwe muri filime yagiye ahuriramo na mugenzi we Osita Iheme zirimo Aki and Pawpaw, 2 Rats, Aki na Ukwa, Magic Cap, Tom and Jerry n’izindi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka