ECOWAS yemeje kohereza ingabo muri Niger

Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) yatereaniye mu murwa mukuru wa Accra muri Ghana kuva tariki 17 kugera tariki ya 18 Kanama 2023 hemejwe ko hagiye koherezwa umutwe w’ingabo wo gutabara Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka Girikare.

abitabiriye inama ya ECOWAS
abitabiriye inama ya ECOWAS

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko abayobozi bakuru b’ingabo za Afurika y’Iburengerazuba bavuze ko biteguye gukoresha ingufu mu kugarura demokarasi muri Niger nyuma yo guhirika ubutegetsi mu kwezi gushize niba gukoresha uburyo bw’ibiganiro byananiranye.

Komiseri w’Amahoro n’Umutekano muri Ecowas, Abdel-Fatau Musah, yavuze ko ibihugu byose bigize uyu muryango byiyemeje gutanga ingabo kandi ko biteguye gutabara Niger.

Yongeyeho ko abayobozi bahiritse ubutegetsi (coup d’etat) bagifite umwanya wo kwisubiraho bakoresheje uburyo bwose bagasubiza ubutegetsi abasivili.
Abayobozi ba Ecowas bavuga ko umutungo wabo uzakoreshwa mu gushyigikira ingabo, ariko kandi bazakira ubufasha ubwo ari bwo bwose bwaturuka mu bindi bihugu.

Mu bihugu 15 bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), havuyemo ibihugu bitatu byitandukanya n’ibindi ku mugambi wo kohereza ingabo muri Niger.

Ibihugu bitatu, bidashyigikiye kohereza abasirikare muri Niger ni Mali, Burkina Faso na Guinea Conakry bikaba bishyigikiye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger.

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger baherutse gutangaza ko igihe bagabweho igitero bazirwanaho.

Kuva ubutegetsi bwa Perezida Bazoum bwahirikwa n’agatsiko ka gisirikare umutekano w’iki gihugu wakomeje kugenda nabi kuko hari ibihugu bimwe byafatiye ibihano iki gihugu bikaba byatangiye kugira ingaruka kubagituye.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ingaruka zirimo kugera ku baturage ba Niger kubera ibihano bafatiwe na ECOWAS .

Zimwe muri izo ngaruka n’izamuka ry’ibiciro n’ibura ry’ibiribwa bituruka ku ifungwa ry’imipaka kuko ibicuruzwa bimwe bidashobora kwinjira muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bave mu magambo se. Ahubwo se bazaherabi Niamey cg ku mupaka?

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka