Ukraine: Amashuri yafunguye nubwo intambara ikomeje

Muri Ukraine amashuri yongeye gufungura kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, nyuma y’umwaka intambara itangiye muri icyo gihugu, ariko umwana umwe muri batatu, ni we uzajya ku ishuri, kubera ko intambara igihari ndetse n’ibibazo bitandukanye, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryangi w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

UNICEF yasobanuye ko amashuri yafunguye ariko hari n’aho batarafungura muri icyo gihugu. Aho amashuri afungurwa, ngo birakorwa habanje kurebwa uko umutekano waho uhagaze, kuko hari uduce turimo umutekano n’utundi tukirimo intambara.

UNICEF yatangaje ko "Abana bagaragaza ibimenyetso byo kuba baribagiwe ibijyanye no kwiga muri rusange, harimo kwibagirwa ururimi rwo muri Ukraine, kwibagirwa gusoma ndetse n’imibare. Intambara yaje ikurikira icyorezo cya Covid-19, byahungabanyije uburezi ku bana b’abanyeshuri mu myaka ine yikurikiranya”.

Gahunda nshya yo kwigisha amateka muri Ukraine, ubu ngo yongewemo ibijyanye no kuba u Burusiya bwarashoje intambara muri Ukraine.

Nubwo amashuri yatangiye, UNICEF ariko yatangaje ko hari asaga 1300 yasenyutse burundu, kubera intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Umuyobozi wa UNICEF mu Burayi no muri Aziya yo hagati, Regina De Dominicis, yatangaje iyo mibare mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023.

Yavuze ko mu isuzuma UNICEF yakoze, ryagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abarimu muri Ukraine, bagaragaje ko abanyeshuri batakaje ubushobozi n’ubushake bwo kwiga, cyane cyane mu ndimi no mu mibare.

Abana benshi bo muri Ukraine bahunze igihugu cyabo bajya mu bihugu bitandukanye, kuva u Burusiya bwatera icyo gihugu. Uwo muyobozi muri UNICEF yavuze ko kimwe cya kabiri gusa cy’abana bahungiye mu bindi bihugu ari biga, kubera ikibazo cy’inzitizi z’ururimi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka