Gabon: Perezida Ali Bongo arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora

Muri Gabon, ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, abashyigikiye Perezida Ali Bongo wari urangije manda ebyiri ayobora icyo gihugu, bakaba bavuga ko ashobora gutsinda ayo matora akabona iya gatatu.

Ni ubwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habaye amatora y’Umukuru w’igihugu, akabera rimwe n’ay’Abadepite ndetse n’ay’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Muri ayo matora, Perezida Ali Bongo ahanganye n’Abakandida cumi na batatu, harimo Albert Ondo Ossa, ushyigikiwe n’amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Byari biteganyijwe ko guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, Abanya-Gabon bagera ku 846,000 bajya mu matora.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘RFI’, ivuga ko umukandida uri ku isonga mu bahanganye na Perezida Ali Bongo, ari uwitwa Albert Ondo Ossa nk’uko byagaragaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Albert Ondo Ossa yagaragaye cyane nk’umuntu ufite abamushyigikiye benshi, guhera ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, ku buryo hari n’abatangiye kuvuga ko bamufitemo icyizere cyo gutsinda Ali Bongo.

Albert Ondo Ossa ni inzobere akaba n’umwarimu mu bijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Omar Bongo University , yigeze kandi kuba Minisitiri w’Uburezi ku butegetsi bwa Omar Bongo hagati ya 2006 na 2008.

Ali Bongo na we nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, ngo afite umubare munini w’abafana, harimo n’abo mu muryango we. Nubwo Ali Bongo yagize ikibazo cy’uburwayi ‘AVC’ mu myaka itanu ishize, ariko yakomeje kugaragaza ko agishoboye kandi agifite imbaraga.

Nyuma y’uko amatora yo muri 2016 muri Gabon yakurikiwe n’ibibazo, byatejwe n’abatarashimishijwe n’ibyavuye mu matora, kuri iyi nshuro abaturage benshi bizeye ko amatora agenda neza.

Gusa, abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, bo ngo bavuga ko hari impungenge zo kuba amatora ashobora kutagenda neza, kubera impinduka nshya zo gukora amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite icyarimwe, no kuba nta ndorerezi mpuzamahanga zihari by’umwihariko izituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu byo mu Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka