Nigeria: Amabandi yiciye abantu barindwi mu Misigiti ibiri

Polisi yo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, yatangaje ko amabandi yinjiye mu Misigiti ibiri itandukanye yica abantu barindwi barimo basenga.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Kaduna, Mansir Hassan ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 23, yavuze ko amabandi yaje mu gace ka Ikara mu masaha y’umugoroba, akarasa abantu bo muri ‘communauté ya Saya-Saya’ bari barimo gusenga mu Musigiti, batandatu muri bo bahita bapfa.

Ayo mabandi ngo yahise akomeza ajya no mu wundi Musigiti uturanye n’uwo wa mbere, yica undi muntu umwe, abandi batatu barakomereka. Nyuma ayo mabandi yibye za moto enye ahunga ajya mu bihuru.

Abdulrahman Yusuf, Umuyobozi wa ‘communauté ya Saya -Saya, yavuze ko n’Umuyobozi uhagarariye itsinda ry’abakora ubwirinzi muri uwo mudugudu, na we ari umwe mu bishwe n’icyo gitero cyagabwe n’amabandi.

Yusufu yagize “Turatekereza ko ari we ayo mabandi yaje agendereye cyane cyane, akamukurikirana kugeza ubwo ageze mu Musigiti”.

Leta ya Kaduna ni imwe muri Leta zo muri Nigeria, zikunze kwibasirwa n’udutsiko tw’amabandi tukica abantu, abandi bagashimutwa, inzu zabo zigasahurwa zikanatwikwa.

Inkuru dukesha ‘Arabnews’ ivuga ko ayo mabandi akunze kugaba ibitero mu Misigiti no mu Nsengero, agashimuta abantu kugira ngo yake amafaranga mbere yo kubarekura, cyangwa se akabica mu rwego rwo guhorera bagenzi babo bishwe n’iryo tsinda ry’abakora ubwirinzi rirwanya ayo mabandi.

Abayobozi ba Leta ya Kaduna ngo bakomeje guterwa impungenge n’uko utwo dutsiko tw’amabandi, dukomeza kugenda twegerana n’imitwe y’iterabwabo irwanya Leta ya Nigeria, guhera mu myaka 15 ishize, ndetse ikaba yarigaruriye agace k’Amajyaruguru k’icyo gihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka