Mu Bufaransa abanyeshuri babujijwe kwambara amakanzu yitwa ‘Abaya’

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko yaciye ibyo kwambara ‘Abaya’ cyangwa se amakanzu maremare akunze kuba afite ibara ry’umukara, ku banyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri ya Leta.

Guverinoma yatangaje ko ihagaritse ibyo kwambara ayo makanzu maremere cyane agera ku birenge, kandi asa n’apfutse hose, bikunze gukorwa n’abagore n’abakobwa bo mu idini y’Abayisilamu.

Icyo cyemezo cya Guverinoma y’u Bufaransa, kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki 4 Nzeri 2023, ubwo igihembwe gishya cy’amasomo kizaba gitangiye.

Ni icyemezo kandi cyafashwe na Guverinoma y’u Bufaransa mu rwego rwo kuvanaho ibirango n’ibimenyetso bishingiye mu madini mu mashuri ya Leta no ku nyubako za Leta, ivuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Kubuza ibyo kwambara ayo makanzu ku banyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri ya Leta mu Bufaransa bije nyuma y’uko kwambara ‘hijab’ cyangwa se ikanzu ndende na yo yambarwa n’abagore n’abakobwa b’Abayisilamu, bibujijwe ku bakobwa biga mu mashuri ya Leta mu Bufaransa guhera mu 2004.

Aganira na Televiziyo yo mu Bufaransa TF1 TV, Minisitiri w’uburezi mu Bufaransa, Gabriel Attal yagize ati, " Winjiye mu ishuri ntuba ugomba kuba wamenya idini ry’abanyeshuri ubarebye gusa. Twafashe icyemezo ko ‘Abaya’ idashobora kuzongera kwambarwa mu ishuri”.

Icyo cyemezo kandi cyafashwe nyuma y’uko hari impaka zari zimaze amezi atari makeya zigibwa n’inzego bireba ku bijyanye no kwambara Abaya mu mashuri y’u Bufaransa.

Uretse icyo cyemezo kireba abanyeshuri b’abakobwa bo mu mashuri ya Leta gusa, mu 2010 nabwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwambara mu ruhame undi mwambaro w’abakobwa n’abagore b’Abayisilamu uhisha isura yose uzwi nka ‘nikab’, icyo gihe bikaba byararakaje abantu bafite imyemerere ya kiyisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka