Emmerson Mnangagwa yatorewe manda ya kabiri yo kuyobora Zimbabwe

Emmerson Mnangagwa, usanzwe uyobora Zimbabwe, ni we wamaze gutangazwa na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu, ko yegukanye intsinzi yo kongera kukiyobora muri manda ya kabiri.

Perezida Mnangagwa yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora Zimbabwe
Perezida Mnangagwa yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora Zimbabwe

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Zimbabwe (ZEC), Mnangagwa w’imyaka 80, yatsinze amatora ku majwi 52,6% naho Nelson Chamisa w’imyaka 45, wahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi agira amajwi 44%.

France 24 yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’indorerezi mpuzamahanga. banze kwemera ibyavuye muri aya matora, bakavuga ko yakozwe mu buryo butubahirije amahame ya Demokorasi.

Nubwo amashyaka atavuga rumwe na Leta atishimiye iyi ntsinzi, Perezida wa Komisiyo ishinzwe amatora, Justice Chigumba, yabwiye abanyamakuru ko Mnangagwa Emmerson Dambudzo wo mu ishyaka rya ZANU-PF, yatangajwe ko yatorewe kuba Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe mu buryo bukwiye.

Chigumba yavuze ko Mnangagwa yagize amajwi arenga miliyoni 2.3, Chamisa akagira arenga miliyoni 1.9.

Ishyaka ZANU-PF ryihariye imyanya myinshi mu matora y’Abadepite, kuko ryegukanye imyanya 136 kuri 210.

Ku wa gatatu no ku wa kane mu cyumweru gishize, Abanya-Zimbabwe bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ariko hagaragaramo amakosa yo gutangira atinze bituma abatavuga rumwe na Leta, ndetse n’indorerezi zo ku rwego mpuzamahanga bavuga ko hagamijwe kwiba amajwi.

Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe rya ZANU-PF, bishimiye intsinzi ya Mnangagwa Emmerson.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko imyaka Perezida Mnangagwa amaze ayobora iki gihugu, ubukungu bwacyo butifashe neza bakanamushinja kuba umunyagitugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka