Niger: Ambasaderi w’u Bufaransa yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye mu gihugu

Ubutegetsi bw’igisirikire bwagiyeho muri Niger guhera ku itariki 26 Nyakanga 2024, nyuma ya Coup d’état yakuyeho Perezida Mohamed Bazoum, bwahaye Ambasaderi w’u Bufaransa amasaha 48 yo kuba avuye ku butaka bw’icyo gihugu, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Niger, ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023.

Iryo tangazo rigira riti "Kubera ko Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger yanze kwitabira ubutumire bwa Minisiteri, kugira ngo bagire ibyo baganiraho kuri uyu wa Gatanu, ndetse n’ibindi bikorwa bya Guverinoma y’u Bufaransa binyuranyije n’inyungu za Niger, abayobozi bafashe icyemezo cyo gusaba Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger, M. Sylvain Itte, kuva ku butaka bwa Niger bitarenze amasaha 48”.

Ikinyamakuru ‘Europe1’ cyanditse ko icyo cyemezo kije cyiyongera, ku bindi bintu byagiye bitangazwa n’ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Niger, bigaragaza umubano utameze neza n’u Bufaransa.

Niger ishinja u Bufaransa kuba bushaka gukoresha ingufu za gisirikare hagamijwe gusubizaho Perezida Mohamed Bazoum, kandi ubutegetsi bwa Niger bwemeza ko n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO), na wo ushyigikiye u Bufaransa nk’igihugu cyahoze gikoroniza ibihugu bitandakanye byo muri ako Karere.

CEDEAO yafatiye Niger ibahano bikomeye byo mu rwego rw’ubukungu kubera Coup d’état, ndetse yanatangaje ko ishobora kohereza umutwe w’ingabo zikajya kugarura ituze muri icyo gihugu, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

U Bufaransa bwohereje muri Niger ingabo zigera ku 1.500 zafashaga ubutegetsi bwa Perezida Bazoum mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, imaze imyaka ihungabanya umutekano muri icyo gihugu ndetse no mu gace ka Sahel.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, yatangaje ko ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Niger, nta bubasha bufite bwo kwirukana Ambasaderi wabwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka