Senegal: Ousmane Sonko yakuwe ku rutonde rw’abaziyamamariza kuba Perezida

Komisiyo y’amatora yo muri Senegal yatangaje ko yakuye ku rutonde umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, rw’abaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Ousmane Sonko
Ousmane Sonko

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko impamvu komisiyo y’amatora muri iki gihugu yamukuye ku rutonde rw’itora, ari uko yahamijwe n’Urukiko ibyaha bitandukanye rumukatira imyaka 2.

Bimwe mu byaha Sonko yahamijwe ni ukuba aha urubyiruko ruswa rugakora imyigaragambyo, ndetse yanashinjwe icyaha cyo gufata ku ngufu, icyo gihano cyo gufungwa kikaba kitazatuma yiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe mu 2024.

Ishyaka ry’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, naryo ryasohoye itangazo rivuga ko ubuzima bwe bumeze nabi, nyuma yo kumara iminsi 17 yiyicisha inzara aho afungiye.

RFI yatangaje ko Ousmane Sonko ubuzima bwe butameze neza, kuko nyuma yo gutabwa muri yombi yatangiye gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, kuva yafungwa muri Nyakanga ashinjwa kwigomeka ku butegetsi bwa Senegal.

Mu itangazo ishyaka rya Pastef rya Sonko ryasohoye, rivuga ko ubuzima bwe bumeze nabi nyuma yo kumara iminsi 17 yiyicisha inzara, ndetse akanga no kwivuza.

Sonko yatangiye kwiyicisha inzara ku tariki 31 Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi 5 gusa atawe muri yombi.

Ishyaka rya Sonko ryatangaje ko tariki 6 Kanama 2023 yajyanywe mu bitaro avamo ku wa mbere w’iki cyumweru, ariko akaba yari afite intege nke ku buryo atashoboraga kugenda.

Iri shyaka rya Sonko rishinja Guverinoma gukoresha ifungwa rya Sonko nk’intwaro ya Politiki, mu gihugu cyitwa ko gifite Demokarasi.

Iryo shyaka ryasabye Guverinoma ko barekura Sonko n’izindi mfungwa za Politiki, zifungiye muri Senegal.

Cire Cledor Ly, umwe mu bunganira Sonko, yagize ati: "Ousmane Sonko ni imfungwa ya politiki yo muri Leta ya Senegal. Umuryango mpuzamahanga ugomba gusaba akarekurwa byihuse”.

Ousman Sonko wiyicishije inzara
Ousman Sonko wiyicishije inzara

Akomeza avuga ko badasaba ibintu byinshi Leta ya Senegal, usibye kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa Ousmane Sonko.

Ati "Muri ibyo bibazo byose, uburenganzira bwe bwarahungabanyijwe, umudendezo we ntiwubahirizwa, ku gihugu kivuga ko kigendera kuri demokarasi."

Sonko yatangaje ko ari umukandida mu matora ya Perezida yo muri Gashyantare 2024, mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka