Ruhango: Abakora mu bwubatsi babangamirwa no kutagira ibibarinda impanuka

Iyo winjiye ahakorerwa ubwubatsi mu bigo bimwe na bimwe mu karere ka Ruhango, usanga abakozi benshi batagira ibikoresha bishobora kubarindira impanuka igihe bari mu kazi kabo.

Ibi abakozi bakagaragaza ko nabo bibatera impungenge gusa bakabura icyo babikoraho kubera ko baba bazanwe no gushaka amaramuko.

Umwe mu bakozi twasanze ari mu kazi ku bwubatsi ku nyubako y’ibiro by’akarere ka Ruhango utarashatse ko dutangaza amazina ye, “yewe twe ibi turabibona ko byatugiraho ingaruka, ariko nanone bitewe n’uko tuba twaje gushaka amaramuko, ntiwabyiyangishwa uremera nyine ayo masima, ivumbi bikagutumukiraho ariko ukabona ibyo ugaburira abana.”

Benshi mu bakozi, bagaragaza ko hari ikibazo cy’ubukene, ndetse ngo imyaka yabo yararumbye, akaba ariyo mpamvu kenshi bishora muri iyi mirimo ishobora kubagiraho ingaruka.

Kenshi usanga usanga bamwe mu bakozi bakora mu bwubatsi batagira ibibakingira impanuka.
Kenshi usanga usanga bamwe mu bakozi bakora mu bwubatsi batagira ibibakingira impanuka.

Ubusanzwe umukozi ukora mu mirimo y’ubwubatsi cyangwa mu nganda, ateganyirizwa ingofero ndetse n’agakoresho gashobora kumukingira mu myanya y’ubuhumekero.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko iki kibazo koko gihari, gusa ngo bugerageza kubyumvikanaho na ba rwiyemezamiriimo, ariko abenshi ugasanga batabishyira mu bikorwa.

Mbabazi Francois Xavier ni umuyobozi w’aka karere, avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukirana, bakajya bagenzura muri buri nyubako zirimo kubakwa ko rwiyemezamirimo aba yarubahirije amasezerano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka