Huye: Batanze 5000 ngo bazorozwe ingurube, hashize imyaka itatu batarazibona

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko nyir’uruganda rutunganya ikawa, Bufcoffee, yabasabye kwegeranya amafaranga ibihumbi bitanu buri wese kugira ngo azabashe kuboroza ingurube, nyamara ngo hashize imyaka itatu atarubahiriza isezerano kandi we yarakiriye amafaranga.

Uwitwa Mukashyaka Epiphanie ari we nyiri Bufcoffee ifite icyicaro mu Karere ka Nyamagabe, yemereye abahinzi ba kawa bakorana kuzabazanira ingurube za kijyambere bakazorora, bakiteza imbere ndetse bakanabona ifumbire yo gushyira mu makawa yabo.

Icyo gihe ngo yagiye asaba abantu barindwi bo muri site zigurirwaho amakawa (umudugudu ushobora kubamo site irenze imwe) kuzana buri wese amafaranga ibihumbi bitanu yo kuzafasha mu gutuma uyu mushinga ushoboka, barayatanga.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo hashize imyaka igera kuri itatu, nyamara za ngurube ndetse n’ibiraro uruganda rwari rwemereye aba baturage ntibiraza.

Aba baturage bo ku Karambi banavuga ko abatanze aya mafaranga atari bo bonyine kuko ngo hari igihe bigeze kugirana inama na nyir’uruganda bavugana kuri iki kibazo ari abantu benshi baturuka no muri imwe mu yindi mirenge yo mu Karere ka Huye, aka Nyamagabe n’aka Nyaruguru.

Gutanga amafaranga 5000 batayakoresheje byarabahombeje
Abanyakarambi twaganiriye banavuga ko kuba baratanze ibihumbi byabo bitanu, bikaba bimaze imyaka itanu nta nyungu bibabyariye ari igihombo gikomeye. Uwitwa Habyarimana Sylvestre ati “amafaranga twatanze yaraduhombeye cyane, kuko iyo tuyashora mu bworozi aba yaramaze kutwungukira cyane.”

Ikimutera kuvuga atya ngo ni uko hari umuturanyi we waguze ikibwana igihe yatangaga biriya bitanu, none ngo akaba yarungutse cyane: ingurube yaguze icyo gihe yayigurishije ibihumbi 60, agura indi ayigurisha 40, none ngo n’indi yaguze mu mafaranga akomoka kuri ya yindi ya mbere ubu ifite agaciro k’ibihumbi mirongo ine.

Sylvestre rero ati “Mukashyaka atuzaniye ingurube kuri ubu nta kibazo njye nakwihanganira igihombo yanteye. Ariko aramutse atekereje kutwishyura amafaranga, njye ntekereza ko amakeya yatwishyura ari ibihumbi cumi na bitanu ku muntu”.

Umushinga waburiwe inkunga

Mukashyaka na we yemera ko yasabye aba baturage kwegeranya amafaranga ibihumbi bitanu kugira ngo aboroze ingurube. Icyo yari agamije icyo gihe ngo ni ukubafasha kwiteza imbere kuko ngo yabonaga bakunda kumuguza amafaranga bakazishyura ikawa zeze, babitewe n’ubukene.

Ubwo twavuganaga kuri terefone yagize ati “nabonaga bakennye cyane niyemeza kubafasha kubona amatungo bazajya bagurisha bakabasha kwikenura no kujyana abana babo mu ishuri. Ariko ntibyakunze kuko amafaranga nari nizeye kwifashisha ntayabonye.

Nakoze umushinga, sinabasha kuwubonera amafaranga.”
Yunzemo ati “Icyakora muri iyi minsi ndi gushakisha uko nakuzuza amasezerano nagiranye nabo, ubworozi tukabutangira.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka