Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza (...)
Mu gihe byari biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015, abaturage nibura 92% hose mu gihugu bazaba bafite amazi meza, mu Ntara y’Uburengerazuba imibare iragaragaza ko abaturage bafite amazi meza babarirwa ku kigero cya 74%, bivuze ko hakibura 18% kugira ngo buzuze ijanisha igihugu kiyemeje kugeraho mu mwaka 2015.
Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu Karere ka Musanze imaze gutera imbere mu gihe gito, aho yubatse amazu y’ubucuruzi no gutura afite agaciro ka miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imiryango 35 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bagatuzwa mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi, yahawe inkunga z’ibikoresho by’isuku n’imyenda n’intumwa z’ishami rya l’ONU rishinzwe kwita kubagore (UN women) ubwo zabasuraga.
Abanyamuryango ba koperative KUAK icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro basanga kuba uwayiyoboraga yemera ko hari umutungo wa koperative yanyereje urenga amafaranga miliyoni n’ibihumbi 700 bidahagije, ahubwo akwiye kuwishyura.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), cyatangije igikorwa kizamara amezi atatu, cyo kubaza abacuruzi niba nta mbogamizi bafite mu gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi za Electronic Billing Machine (EBM); kuko kudatanga fagitire y’iyo mashini byatangiye guhanirwa guhera muri uku kwezi kane.
Uturere turindwi tugize intara y’Uburengerazuba twishyize hamwe dukora sosiyete y’ishoramari izwi ku izina rya WESPIC LTD (Western Province Investment Corporation ) igamije kugira ngo utwo turere tujye duhuza imbaraga z’amafaranga n’ibitekerezo,bagire igikorwa kimwe bakora mu karere kamwe gishobora kwihutisha iterambere, (...)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baravuga ko kuba abaturage badatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ngo ahanini biterwa n’ubukene kuri bamwe kuko bamwe mu bayobozi b’imidugudu usanga bashyira abantu mu byiciro batarimo.
Bamwe mu baturage barema isoko rya Kivuruga ubusanzwe rirema kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu, bavuga ko batishimiye uburyo akazi kabo k’ubucuruzi kabangamirwa n’imvura bitewe n’uko isoko ryabo ritubakiye.
Mu Karere ka Kamonyi abaturage baho barashishikarizwa kwitabira ikimina cya buri mudugudu, kizashyirwaho mu rwego rwo gufatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Izina ry’icyo kimina rikaba ari “Kwigira System.”
Abamotari ba sosiyeti itwara abagenzi kuri moto SOTRAMORWA baribaza uko bazakomeza gukora n’aho bazabariza imisanzu bayitanzemo, nyuma y’aho ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), gishyiriye ahagaragara itangazo rihagarika amwe mu masosiyeti atwara abagenzi kuri moto harimo n’iyi irimo kubera (...)
Nyuma yo kubura inguzanyo ya banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kubera ko bari batararangiza kwishyura inguzanyo bahawe mbere, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro biyemeje kuguriza koperative yabo amwe mu mafaranga yari ikeneye (...)
Nyuma yo kwiga imyuga ariko bakabura ubushobozi bwo kugura ibikoresho kugira ngo batangire bakore biteze imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yakemuye icyo kibazo ishyikiriza urubyiruko 197 rwo mu karere ka Rutsiro ibikoresho by’imyuga bitandukanye byifashishwa mu budozi, ububaji, kogosha no gusudira.
Abahagarariye za Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) itariki ntarengwa ya 15 Gicurasi 2014 yo kuba abishyura imisoro bose bagomba kuba bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura iyo misoro batiriwe bajya gutonda imirongo kuri Banki.
Mu kiganiro yagiranye na KTRadio tariki ya 09/04/2014, Sekamondo Francois, umukozi muri ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kandi rwibohora mu rwego rw’ubukungu nyuma y’imyaka 20 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abimukira ngo bakomeje kudindiza iterambere ry’akarere ka Nyagatare kuko nta genamigambi baba bakorewe. Ibi byagarutsweho mu biganiro ku mibereho y’abaturage yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko.
Nyuma yuko uruganda rwa Gisakura Tea Company rukiranutse n’umushoramari Habimana Gervais rwari rwarabujije kubaka hoteri ruvuga ko ubutaka yubakaho ari ubwarwo ariko nyuma bikagaragara ko Atari byo, ubu hari ibindi bibazo byinshi by’abaturage bafitanye n’uru ruganda aho basaba kurenganurwa mu karere umunsi ku munsi.
Rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro witwa Raphael Nsabiyumva w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko ahantu habiri hatandukanye yakoreraga hafunzwe guhera tariki 01/04/2014 kubera ko ngo hari ibisabwa atujuje, ariko we akavuga ko byakozwe n’umuntu umwe ku nyungu ze bwite.
Abakozi ba banki ya Ecobank mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi maze banagabira inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda abacitse ku icumu rya Jenoside aho mu Bisesero batishoboye mu rwego rwo kubasha kwibuka biyubaka.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara kuwa kane tariki 10/04/2014, umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali, yasobanuye ko ibyo igihugu cy’u Rwanda cyagezeho muri iyi myaka 20 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye ni byinshi ndetse abaturage bakaba barabigizemo uruhare runini.
Mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi ngo hari imitungo yasahuwe muri Jenoside itarishyurwa. Uku kutishyura ngo guterwa n’abagifite imitima yinangiye ariko na bo ntibibaha amahoro mu mitima.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko kuba hari imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa ahanini bituruka ku kuba hari abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite ubushobozi bwo kwishyura.
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kabarondo bubakiwe Jenoside ikirangira amazu ya bo yarangiritse bikomeye ku buryo hari n’aho bishobora kuzasaba ko bongera kubakirwa bundi bushya.
Umushoramari Habimana Gervais yasubijwe uburenganzira bwo kongera gukora imirimo yakoraga mu karere ka Nyamasheke hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ahateye icyayi cya Gisakura, nyuma yo gusanga ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura Tea Company yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abarundi baturutse muri komine ya Gashikanwa mu ntara ya Ngozi, bari mu karere ka Ruhango aho baje kwigira ku bikorwa remezo cyane cyane ku masoko y’amatungo n’uko asoreshwa, kugirango nabo bibafashe guteza imbere ibikomoka ku matungo yabo.
Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu karere ka Rulindo kuri ubu ngo baracyugarijwe n’ibibazo bitadukanye birimo ibijyanye no kwivuza n’iby’ubukene, ibi ngo bikaba bibongerera agahinda ku buryo bukabije no kurushaho kwigunga.
Ubwo abaturage bo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye batangiraga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimwe intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka, ariko n’abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside basabwe kwihutira kubirangiza mu rwego rwo (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butangaza ko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za Leta atari ukubagirira impuhwe nk’uko bamwe babyibwira.
Abatuye n’abakorera ibikorwa bitandukanye mu ducentre dukikije inkambi y’impunzi z’abanyekongo iherereye mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bavuga ko aho izi mpunzi zihaziye babona hari impinduka nyinshi kuko hari ibikorwa bitahabaga ubu bihaboneka.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, agaragarizwa igishushanyo mbonera cyakozwe na Minisitere y’ibikorwa remezo cyerekeranye no guteza imbere ubucuruzi bwo ku mupaka w’u Rwanda na Congo yagaragaje ko kidahuza n’icyakozwe ku mushinga wa Kivu belt.