Gare ya Musanze yubatswe ku bufatanye bwa RFTC na BRD yatashwe k’umugaragaro

Gare ya Musanze yatashwe k’umugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 07/02/2014, yuzuye itwaye miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse kuba igikorwa cy’iterambere kindi i Musanze, ije gufasha mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abagenzi n’ibyabo.

Iyi gare ijyanye n’icyerekezo igihugu kiganamo kuko ifite aho abagenzi bafatira amatike hakoze neza, ikagira kaburimbo mu buso bwayo bwose, ikagira aho abagenzi bicara igihe bategereje imodoka, aho bafatira amafunguro, aho imodoka zikorerwa igihe zagira icyibazo, ndetse n’ibiro by’abashinzwe umutekano.

Col Twahirwa, guverineri Bosenibamwe n'abandi basura ibikorwa bigize gare ya Musanze.
Col Twahirwa, guverineri Bosenibamwe n’abandi basura ibikorwa bigize gare ya Musanze.

Iyi gare izagirira akamaro kanini akarere ka Musanze ndetse n’intara y’Amajyaruguru muri rusange, nk’uko byatangajwe na Col Twahirwa Dodo, umuyobozi mukuru w’impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu RFTC yubatse iyi gare.

Ati “Icyambere twavuga ni uko iyi gare igiye gufasha umutekano wo muri gare, ndetse igiye gutunganya uburyo bwo gutwara abantu muri aka karere, kuko hahurira imodoka ziva mu bice bitandukanye.”

Col Twahirwa Dodo mu gutaka k'umugaragaro Gare ya Musanze.
Col Twahirwa Dodo mu gutaka k’umugaragaro Gare ya Musanze.

Avuga ko umutekano w’abagenzi ndetse n’ibyabo ugiye kuba urinzwe k’uburyo budasubirwaho, kuko iyi gare ifite amarembo agera kuri atatu, kandi yose akaba arinzwe neza, byongeye ngo hari sitasiyo ya polisi izajya ikemura ibibazo by’abagenzi k’uburyo bubegereye.

Ati “Hari sitasiyo ya polisi, izatuma ibibazo byose birangirizwa muri gare. Ikindi ni uko hari itandukaniro mu gutwara abantu ugereranyije na mbere, kuko wasangaga abantu bategera mu mihanda hagati, imodoka zikatira ku mabaraza ugasanga ni akajagari, ariko ubu ntibizongera.”

Hasuwe abakorera muri iyi gare bagaragaza ko bishimiye iyi gare.
Hasuwe abakorera muri iyi gare bagaragaza ko bishimiye iyi gare.

Manzi Benjamin, umuyobozi w’ishoramari muri banki itsura amajyambere y’u Rwanda BRD, ari nayo yatanze inguzanyo yakoreshejwe hubakwa iyi gare, avuga ko mu ntego nyamukuru z’iyi banki harimo gutanga inguzanyo mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda, bityo rero ngo basamiye iki gitekerezo hejuru kuko gifitiye akamaro benshi.

Ati “Ni gare twabonaga izakora ikintu kinini mu iterambere rya Musanze, n’igihugu muri Rusange. Iyo urebye uburyo yubatse, ubona ko hari ikintu kinini kigiye guhinduka mu gutwara abantu n’ibintu.”

Avuga kandi ko ikindi cyabateye kwihutira gutera inkunga iki gikorwa, ari uko RFTC ari koperative ihuza abantu benshi b’ingeri zitandukanye, ndetse n’ibikorwa byo kuyubaka byatanze akazi kuri benshi.

Ati “Mu gihe cyo kuyubaka cyamaze amezi atari munsi y’atandatu, ntabwo haburaga byibura abantu 100 babona imirimo muri iyi gare buri munsi.”

Guverineri Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko iki gikorwa kivuze byinshi ku ntara ayoboye ndetse no ku karere ka Musanze by’umwihariko, kuko gitinyura abandi mu gushora imari itubutse, ndetse kikaba ari kimwe mu bituma uyu mujyi ujya k’urundi rwego.

Ati “Iki ni kimwe mu bikorwa bije gushimangira gahunda ya leta yo guhindura umujyi wa Musanze umujyi uri mu rwego rwa kabiri. Umujyi wa Musanze, Nyagare, Huye, Muhanga na Rusizi, guverinoma yemeje ko yaba ari imijyi yo mu rwego rwa kabiri nyuma ya Kigali. Kugirango ube umujyi wa kabiri hari icyo bisaba.”

Ubuyobozi bwa RFTC buvuga ko nyuma y’iyi gare bugiye kubaka gare ya Muhanga, izaba yubatse k’uburyo bwisumbuyeho, ifite amazu menshi y’imiturirwa, ikagira sitasiyo ya essence n’ibindi, ndetse na gare ya Gicumbi, izaba iri ku rwego rujyanye n’imodoka yakira.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gare ije tuyikeneye rwose iterambere ndabona ritaradusize ahubwo utundi turere nidukomeza gusinzira turaducaho.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

dukomeze kwihesha agaciro twiyubakira ibikorwa remezo

dodo yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

iyi gare ifite toilet zubatse neza,(ntabwo ari siege) zigirwa isuku mburyo bworoshye.

Bravo abubatse iyi gare.

xris yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka