Akarere ka Kirehe kabonye gare

Nyuma yaho mu karere ka Kirehe habonekeye umuriro w’amashanyarazi kuri ubu aka karere kamaze no kubaka Gare aho ubu imodoka zatangiye no gukoreramo mu gihe abaturage bari bamaze igihe nta Gare bagira.

Ubu hamaze kubakwa ikibuga imodoka zizajya zihagararamo, utuzu tw’abagenzi bazajya baruhukiramo ndetse n’aho abayobozi b’iyi gare bazakorera.

Uku niko muri Gare ya Nyakarambi hameze.
Uku niko muri Gare ya Nyakarambi hameze.

Iyi gare ifite n’amazu yo gucururizamo agera kuri mirongo itatu hamwe n’imiryango itandatu ya biro, ikaba ubushobozi bwo kwakira imodoka 85. Iyi gare yararangiye kubakwa itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 600.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko batangiye kubaka iyi gare nyuma yaho bigaragaye ko aho imodoka zihagarara hari hato cyane ko hakunda kugaragara imodoka nyinshi kuko hari iziba ziva mu gihugu cya Tanzaniya.

Iyi niyo Gare ya Nyakarambi Kirehe.
Iyi niyo Gare ya Nyakarambi Kirehe.

Ubusanzwe Kirehe nta gare yahabaga uretse isoko rya Nyakarambi, ricuririzwamo ibintu byinshi bitandukanye kandi ku giciro cyiza kuko ahanini abaturage baza kugurisha ibyo bejeje mu mirima yabo. Iri soko rirema ku wa kabiri no ku wa gatanu buri cyumweru.

Ikibazo cyari gihari ni uko aho abantu bategeraga imodoka hari hafatanye n’iri soko kuri ubu kuba Gare yatangiye gukora abaturage bakaba bavuga ko bibafashije.

Utuzu abagenzi baruhukiramo bategereje imodoka.
Utuzu abagenzi baruhukiramo bategereje imodoka.

Mukamana Donata avuga ko kuba akarere ka Kirehe karubatse Gare bigaragaza iterambere akarere kari kugenda kageraho akaba avuga ko ubundi aho abantu bategeraga imodoka byari bibangamye umuntu ntamenye n’imodoka aho ziri kugana, ku bwe akaba avuga ko bishimishije kuba Gare yabonetse.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gare yatashywe ryari, ni nde mushyitsi mukuru, kuki iyi nkuru mutayitangaje hose kandi mbona ari igikorwa cy’INDASHYIKIRWA?????????????????????????????

Ndabaza yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Gare yatashywe ryari, ni nde mushyitsi mukuru, kuki iyi nkuru mutayitangaje hose kandi mbona ari igikorwa cy’INDASHYIKIRWA?????????????????????????????

Ndabaza yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka