Rutsiro: Abakozi 70 bavuguruye mashuri barizezwa ko bagiye kwishyurwa

Abafundi n’abayede bagera kuri 70 bari bamaze ukwezi bavuguruye ibyumba bine by’amashuri byo ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro barizezwa ko amafaranga yabo baba bayahawe bitarenze tariki 14/02/2014.

Abo bakozi bagitangira ako kazi bahembwaga nyuma y’iminsi irindwi nk’uko byari mu masezerano. Icyakora nyuma byaje guhinduka, bamara igihe kigera ku kwezi badahembwa, dore ko hari n’abavuga ko bafitemo amafaranga arenga ibihumbi 90 bagomba kwishyurwa.

Uwakoraga nk’umufundi yahembwaga amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi, mu gihe umuyede we yandikirwaga igihumbi ku munsi.

Bamaze iminsi bategereje rwiyemezamirimo ngo abishyure.
Bamaze iminsi bategereje rwiyemezamirimo ngo abishyure.

Umwe mu bahuye n’ingaruka zo kudahemberwa igihe ni umunyeshuri witwa Ngerageze Thomas wagombaga kuba yaragiye kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil, ariko aguma mu rugo ategereje kwishyurwa amafaranga 16,500 yakoreye mu kubaka ibyo byumba by’amashuri, kugira ngo na we abone uko ajya kwishyura amafaranga y’ishuri.

Uretse uyu munyeshuri ugaragaza impungenge z’uko azagera ku ishuri agasanga amasomo yaramucitse, abandi bakoreye amafaranga kuri izo nyubako bavuga ko kudahemberwa igihe byabateranyije n’abacuruzi babahaye amadeni nyamara ntibubahirize igihe cyo kuyishyura.

Abandi na bo ngo babuze ubushobozi bwo gukemura ibibazo byo mu rugo birimo cyane cyane amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri no guhahira urugo. Bamwe ngo ntabwo babonye n’uko bahinga kubera ko abandi bahinze bo bari gukorera amafaranga, ariko bakabura n’ayo kugura imbuto bitewe no kudahemberwa igihe.

Uyu munyeshuri yatinze kujyaku ishuri ategereje kwishyurwa amafaranga yakoreye kuri izo nyubako.
Uyu munyeshuri yatinze kujyaku ishuri ategereje kwishyurwa amafaranga yakoreye kuri izo nyubako.

Nyuma yo kubeshywa kenshi ko bagiye kwishyurwa, bamwe mu bakozi bafashe umwanzuro wo kuzana ingufuri tariki 10/02/2014 bazifungisha ayo mashuri kugira ngo bagaragaze akababaro bafite. Ngo babitewe n’uko abanyeshuri bari batangiye kwigira muri ayo mashuri kandi abayubatse batarahembwa.

Jean Bosco Hakizimana uhagarariye rwiyemezamirimo watsindiye kubakisha ayo mashuri avuga ko kuba abo bakozi batarakomeje guhembwa nyuma ya buri cyumweru byatewe n’uko rwiyemezamirimo amafaranga ye bwite yamubanye make, bityo basaba abakozi kwihangana no gukomeza gukora bakazayafatira icyarimwe.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bumba, Serukiza Eric, na we yemeza ko hari amafaranga ikigo kitarashyikiriza rwiyemezamirimo, bakaba bamutumyeho kugira ngo bamuhemo make yishyure abo bafundi n’abayede yakoresheje.

Abakoze mu mirimo yo kubaka ibi byumba baherutse kubifunga kubera ko ngo byari byatangiye kwigirwamo nyamara batarahembwa.
Abakoze mu mirimo yo kubaka ibi byumba baherutse kubifunga kubera ko ngo byari byatangiye kwigirwamo nyamara batarahembwa.

Rwiyemezamirimo na we ngo yabahaye gahunda ko ahagera tariki 13/02/2014, ikibazo cy’abo baturage batishyuwe kigahita kirangira uwo munsi cyangwa se bukeye bwaho.

Abakoze kuri izo nyubako bose hamwe babarirwa muri 70 bakaba bishyuza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri. Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko imirimo yo kuvugurura iyo nyubako y’ibyumba bine by’amashuri irangiye itwaye miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka