Gakenke: Ubunararibonye bwa RRA bwitezweho kuzamura imisoro mu karere ubu ikiri hasi

Umujyanama akaba n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, madamu Uwitonze Odette, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2014 yatangarije inama njyanama y’akarere ko Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ari cyo kigiye kwakira imisoro bityo bakaba biteze ko amafaranga avamo aziyongera.

Mu mezi arindwi ashize, akarere kamaze kwinjiza amafaranga y’imisoro n’amahoro angana miliyoni zisaga gato 217 ni ukuvuga 38% mu gihe bari bihaye intego yo kwinjiza mu ingengo y’imari ya 2013-2014 angana na miliyoni 613.

Abajyanama b'Akarere ka Gakenke bari mu nama rusange.
Abajyanama b’Akarere ka Gakenke bari mu nama rusange.

Madamu Uwitonze yabwiye inama njyanama ko guhera muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro kizatangira kwishyuza imisoro ku bukode bw’ubutaka, ku mazu ndetse n’ipatenti ariko akarere kagakomeza kwakira andi mahoro nk’uko bisanzwe.

Asanga ubuhanga n’ubunararibonye bw’icyo kigo buzafasha akarere kongera amafaranga ava mu misoro.

Abajyanama bagaragaje imbaraga nke ziri mu kwaka imisoro n’amahoro mu masoko ari mu mirenge itandukanye, bavuga ko biterwa n’abakozi bake kandi badashishikajwe n’akazi kabo ka buri munsi.

Mu rwego rwo kongera imisoro yinjira mu karere, abagize inama njyanama basabye ko hashyirwaho umukozi ushinzwe amazi, isuku n’isukura kuko hari amafaranga yava mu mazi akunganira akarere mu bikorwa bitandukanye. Ingengo y’imari ya 2013-2014 ingana na miliyari 10 na mliyoni zisaga 645, 6% by’ingengo by’iyo ngengo biva mu misoro n’amahoro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abakozi bakorana umwete ikibura ni motivation ndetse n’ibikoresho byabafasasha mukurangiza inshingano bahawe.

kwisango thomas yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Imisoro irashakwa kandi ikarwa neza aho ikibazo ni imiterere ya Karere, ndetse n’ubukene gafite. ariko twizera ko buzagenda bushira.

bosco rwema yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka