World Vision igiye kongera ibikorwa mu Rwanda

Umuyobozi wungurije w’umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu karere ka Africa y’uburasirazuba, Dr. Charles Ebow Owubah yijeje Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ko World Vision igiye kongera ibikorwa iteramo inkunga u Rwanda mu turere twa Ngororero, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.

Dr Owubah yatangaje ibi mu biganiro yagiranye na Ministiri w’Intebe kuri uyu wa gatatu tariki 12/02/2014; ariko akaba yari aje no kumusezeraho, kuko ngo agiye gukorera ku cyicaro cya World Vision muri Amerika.

Uwo muyobozi yashimye ibikorwa biterwamo inkunga na World Vision mu Rwanda, avuga ko abaturage bagenda barushaho kuvugurura imibereho barimo, bagana ku kwibeshaho.

“Ahantu nasuye nabonye barageze ku bikorwa bigaragara; aho abafashwa na World Vision ubu bakoze amatsinda yo kuzigama. Twaganiriye na Ministiri w’Intebe ibijyanye no gufatanya n’inzego z’ibanze kongera ibikorwa byunganira Leta y’u Rwanda mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”, Dr Owubah.

Umuyobozi wungurije w'umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu karere ka Africa y'uburasirazuba, Dr. Charles Ebow Owubah.
Umuyobozi wungurije w’umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu karere ka Africa y’uburasirazuba, Dr. Charles Ebow Owubah.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yasobanuye ko ahagiye kongerwa ibikorwa by’uwo muryango ari mu turere twa Ngororero, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, ndetse no kunganira imishinga y’iterambere ikorera ku ishyamba rya Nyungwe.

Buri mushinga mushya wo muri buri karere ngo uzaba ufite agaciro k’amadolari ibihumbi bitanu, “azajya yiyongera uko amikoro abonetse”, n’uko George Gitau yatangaje. Imishinga ikorwa mu turere 15 two mu ntara zose World Vision isanzwe ikoreramo, ngo ijyana amadolari miliyoni 30 buri mwaka.

World Vision itera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kongera ubukungu bw’imiryango ikennye, kwita ku buzima bw’abana bavuka, imirire y’abana, kwita ku bafite ubwandu bwa SIDA kurwanya malaria, gutanga amazi no kwita ku isuku n’isukura.

Uwo muryango kandi ufasha mu kongera ibiribwa mu miryango ikennye, ufite abanyamategeko bunganira abana n’abatagira amikoro bashyirwa mu magereza, utera inkunga imishinga yo kwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, wita ku burere n’uburezi bw’abana, ugafasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza hamwe no kubaka amahoro.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda (hagati) n'umuyobozi wungirije wa World Vision muri Afurika y'Uburasirazuba (iburyo) hamwe n'umuyobozi wa World Vision mu Rwanda (ibusomo).
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (hagati) n’umuyobozi wungirije wa World Vision muri Afurika y’Uburasirazuba (iburyo) hamwe n’umuyobozi wa World Vision mu Rwanda (ibusomo).

World Vision yemeza ko ifasha abaturage bagera kuri 2,500,000 mu Rwanda kubona ubutabera no kuva mu bukene.

Umujyanama mu biro bya Ministiri w’intebe, Innocent Nkurunziza, ashima inkunga iterwa na World Vision, akavuga ko benshi bahinduye imibereho babikesheje uwo muryango; kandi ko ukomeje gutanga icyizere cyo kongera ibikorwa.

World Vision ni umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika ushingiye ku bukirisitu, ukaba ukorera henshi ku isi mu bijyanye no gutabara abakene.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u rwanda muri ino myaka rurigutera imbere kuburyo na world vision yagakwiye kumva ko kudufasha bitakiri nka kera badufasha kuramuka ko ahubwo ariko ukudufasha mu rugendo rw’iterambere twatangiye

fanny yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka