Gicumbi: Abacuruza ibihangano n’imitako nibo babona icyashara kinshi ku munsi w’abakundana

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo umunsi w’abakundana wa Saint Valentin ugere ngo abacuruza imitako n’ibindi bihangano mu karere ka Gicumbi nibo babona icyashara kinshi kuri uwo munsi.

Kanzayire Antoinete ukora imitako akanacuruza indabo mu mujyi wa Byumba avuga ko abona icyashara cyinshi muri iyi minsi begereje kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin).

Avuga ko abenshi mu rubyiruko baza kugura indabo zo guha abakunzi babo ndetse ko no mu byo bakunze kugura higanjemo imitako yo mu nzu, cyangwa n’imitako (cadre) yo gushyiramo amafoto y’abakunzi babo ndetse n’amakarita bandikaho amagambo meza y’urukundo.

Kanzayire Antoinete ukora imitako akanacuruza indabo mu mujyi wa Byumba ngo abona abaguzi benshi ku munsi wa Saint Valentin.
Kanzayire Antoinete ukora imitako akanacuruza indabo mu mujyi wa Byumba ngo abona abaguzi benshi ku munsi wa Saint Valentin.

Urubyiruko narwo rutangaza ko uyu munsi rwiteguye guha impano abakunzi babo kugirango babagaragarize ko babakunda; nk’uko Nshuti Alex abivuga.

Uyu munsi ngo si uw’abakiri bato gusa n’abakuze nabo batangaza ko bawizihiza bagurira impano abo bashakanye; nk’uko umusaza Rukeribuga Staraton abivuga.

Ati “uwo munsi natwe abakuze turawizihiza umuntu agurira umufasha we akantu ko kumushimisha harimo nk’igitenge, mukajya ahantu mu gasangira icupa rya primus mu kaganira ndetse kuri twe bakuru bidufasha kongera kwibuka ibihe byacu byo mu buto.”

Indabo zibona abaguzi benshi ku munsi w'abakundana.
Indabo zibona abaguzi benshi ku munsi w’abakundana.

Rugwabiza Antoine ucururiza mu isoko rya Byumba avuga ko babona amafaranga menshi cyane kuri uwo munsi w’abakunda kuko usanga imiryango imwe n’imwe iza guhaha n’ibiribwa byo guteka kugira ngo baze gusangira bizihiza St Valentin.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka