Amashanyarazi Minisitiri w’Intebe yasezeranyije Abanyacyabingo yabagezeho

Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo baracana umuriro w’amashanyarazi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yijeje abaturage bo mu mirenge ya Cyabingo, Busengo, Rusasa, Muzo na Janja uwo muriro mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Uyu muriro w’amashanyarazi umaze kugera mu Murenge wa Cyabingo ugomba gukomezwa mu muri iyo mirenge yose mu mezi ari imbere nk’uko biteganyijwe.

Icyo gikorwa cyo kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi, abaturage bacyakiriye neza, bavuga ko bakize ikibazo cyo gukora ingendo ndende kugira ngo babone aho bashesha ibigori, n’ibindi byasabaga umuriro w’amashanyarazi nko gucaginga terefone no kwikuzaho umusatsi.
Ngo uretse ibyo, uyu muriro w’amashanyarazi uzabafasha guhanga imirimo mishya izajya ibinjiriza amafaranga.

Nshimiyimana Alphonse ati: “ igikorwa cyo kuzana umuriro w’amashanyarazi mu murenge wacu cyanshimishije cyane. Umuriro iyo abantu bawubonye bawukoresha ibintu byinshi bakawubyaza umusaruro, hari abantu bazashinga inganda zo gusudira, kogosha kubera ko hari umuriro…”.

Komeza Wellars ni umucuruzi wa boutique ku gasentere k’Idehero yemeza ko umuriro w’amashanyarazi ugiye kuzamura ubucuruzi bwe kuko agiye gukora amasaha menshi kandi akazana n’ibindi bikoresho yaburaga.

Yunzemo ati: “twakeneraga nk’amafigo hano tugiye gutangira kuyagura, twakoraga amasaha make kubera kubura umuriro ariko ubungubu turajya dukora amasaha menshi tugeze nka saa tatu z’ijoro.”

Kugeza amashanyarazi mu Murenge wa Cyabingo byafashije by’umwihariko Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku barwayi neza, kimwe n’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bazabasha kwiga no gusubiramo amasomo yabo nijoro bityo bashobore gutsinda uko bibyifuza.

Mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, Akarere ka Gakenke kavuye ku gipimo cy’abaturage 3% batunze umuriro w’amashanyarazi none bageze kuri baturage hafi 8%, ngo uyu mwaka wa 2014 uzarangira bageze kuri 12%.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abaybobozi bacu imvugo niyo ngiro,

kigali yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

imvugo niyo ngiro iki nicyo nkundira u Rwanda iyo bemeye ibintu bahita babikora ntagishimishije nko kubona u Rwanda igice kinini gisigaye kibona umuriro w’amashanyarazi. ni ibintu byo kwishimira ndetse cyane.

Keza yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Izi title zanyu ntabwo zigaragaza ihinduka mu mitwe kandi mwitwa ngo nimwe mwize.mutaniyehe nabantu batize bawe buvaga ngo ikivu ni MRND yakizanye,cg bamwe bavugaga ngo umuhanda sugwa NziruNzirorerabakanga kuva mu mihanda.please,ntimukajye mwitrira ibikorwa abayobozi,kuko ahubwo kutabikora bakagombyekubiryozwa kuko nibyo baba baragiriyeho:GUKORERA ABATURAGE.askyi we,ibi byo kugira abayobozi ibigirwamana birarambiranye,ubu nawe aho yicayearumva ariwe wawutanze kandi.

kayihura yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

ababozi bo mu rwanda ntibazarira mu gufata ibyemezo by’ibyo bavuze, ibi biragaragara ko imvugo ari yo ngiro, reka dufate neza ibyo bukorwa remezo twabonye maze twibere mu Rwanda ruteye imbere

furaha yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ubundi uretse na minisitiri w’intebe ushyize mu bikorwa ibyo yemeye, naho ubundi ni gahunda ya leta, kuko muri Government y’uRwanda, invugo niyo ngiro!

kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka