Iri bagiro rizubakwa mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere ni ibagiro ry’inka , imirimo y’ubwubatsi yatangiye rizakorwa muri iyi ngengo y’imari ya 2013-2014, ibindi byiciro bibiri harimo icyo kubaka ibagiro ry’amatungo magufi n’ikindi cyo gushyiramo ibikoresho bizakorwa mu myaka ibiri iri imbere.
Amafaranga yo kubaka icyiciro cya mbere arahari n’imirimo y’ubwubatsi yaratangiye aho batangiye gusiza, nk’uko bitangazwa na Mupenzi Innocent, umukozi wa RLDSF.
Ferdinand Mwumvaneza , umukozi ushinzwe ubworozi mu karere, avuga ko iri bagiro ririmo kubakwa mu Kagali ka Buheta, Umurenge wa Gakenke rizatuma hagera ku isoko inyama zujuje ibisabwa.
Yongeraho ko mu nyigo yakozwe mbere yo gutangira umushinga w’iryo bagiro, ibisigazwa bigizwe n’amahembe, impu, ibinono n’ibindi bizabyazwa umusaruro bikorwamo inkweto n’ imitako itandukanye.
Iri bagiro niryuzura rizegurirwa abikorera kugira ngo ari bo baricunga umunsi ku wundi baribyaze umusaruro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
igihe ibikorwa remezo nk’ibi bizaba bya kwirakwijwe mu gihugu hose bizihutisha iterambere
iterambere mu Rwanda ndabona ntaho ryasigaye niwacu iyo ryarahageze sha uziko twabaga mu Rwanda rumeze rumeze no mukuzimu wumvaga ntaterambere rishobora kugera iwacu noneho byose mumaze kubigeraho mukomeze mutere imbere.