Rubavu: GAERG /ISHAMI FAMILY yakoze umuganda mu mudugudu w’abacitse ku icumu

Abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG /ISHAMI FAMILY bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Kabali mu murenge wa Kanzenze mu bikorwa by’isuku.

Uyu muganda wakozwe tariki 15/02/2014 waranzwe no gucukura ibyobo bifata amazi kugira mu atazasenyera abatuye mu mudugudu wa Kabali mu kagali ka Nyamikongi biganjemo ababyeyi babaye inshike , abapfakazi bamugajwe na Jenoside ndetse n’abagizwe imfubyi.

Urubyiruko rugize GAERG ISHAMI FAMILY mu bikorwa byo gucurukura ibyobo by'amazi mu mudugudu wa Kabali.
Urubyiruko rugize GAERG ISHAMI FAMILY mu bikorwa byo gucurukura ibyobo by’amazi mu mudugudu wa Kabali.

Kabirizi Innocent uhagarariye abacitse kw’icumu mu murenge wa Kanzenze avuga ko ashima ubuyobozi kubaba hafi hamwe n’abatekereza kuza kubaba hafi, akavuga ko nyuma yo gutuzwa mu mudugudu bashoboye guhabwa inka bakaba babona amata ariko bimwe mu bibazo bafite ni amazu yubatswe ntarangizwe akaba akingishijwe amatafari mu madirishya, ayandi akaba yaratangiye gusenyuka.

Uwitonze Gilbert, umuyobozi wa GAERG /ISHAMI FAMILY avuga ko urubyiruko rukwiye kwishyira hamwe rukarwanya ingaruka za Jenoside bafasha abacitse ku icumu batishoboye, ibikorwa by’umuganda no kubaba hafi ngo bwari uburyo bwo kwitegura kwinjira mu cyunamo neza hakemurwa ibibazo birimo gusana amwe muri aya mazu no kubona isakaro ku batuye uyu mudugudu wa Kabali.

Amwe mu mazu abacitse ku icumu rya Jenoside batuyemo amaze gusaza.
Amwe mu mazu abacitse ku icumu rya Jenoside batuyemo amaze gusaza.

Urubyiruko rw’intore ziri ku rugerero rwagize uruhare muri uyu muganda bifatanya n’abagize AERG/ULK, AERG/RTUC, Ingabo z’igihugu, abaturage na bimwe mu bigo by’abikorera byo mu karere ka Rubavu aho bavuga ko buri mu Nyarwanda ahamagarirwa kugira uruhare mu gutanga ibisubizo by’ibibazo byaranze u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze gufasha bene wacu kwikura mu bibazo twasigiwe mu na jenoside maze turebe ko ubuzima bwakomeza

janvier yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka