Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umukozi wafatiwe mu cyuho yakira ruswa.
Abakora akazi ko kurinda umutekano mu bigo byigenga baravuga ko kudahemberwa igihe bibagiraho ingaruka, bakaba ndetse bakora amasaha y’ikirenga, bigatuma bahorana umunaniro kubera kutaruhuka.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imvura yaguye yasakambuye ibyumba by’amashuri bitandatu, biherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gaseke ku kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke (EP Gaseke).
Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.
Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo (…)
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, umusore yavuzweho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ahita yiyahura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yemeje aya makuru, avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari, kurangwa n’ubudasa mu kazi kabo ka buri munsi, anabibutsa ko bari mu bahanzwe amaso mu bagomba gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’Akarere (…)
Iyo usubije amaso inyuma ukareba uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe nko mu myaka umunani ishize, usanga bitandukanye cyane n’uko uyu munsi bimeze, kubera ko hari impinduka yabayeho igaragarira buri wese .
Umugore witwa Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo ngo bagitemo umwana w’umukobwa bikekwa ko bari bamaze kwica.
Abakozi babiri b’ishuri ryisumbuye rya Ryarubamba riherereye mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Shara mu Mudugudu wa Gakenke, tariki ya 6 Ukwakira 2023, habereye impanuka y’imodoka itwara abarwayi (Ambulance) yagonganye n’uwari utwaye igare, ahita yitaba Imana.
Umusore w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje umuti witwa Rokete, bamutesha atarawumara, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.
Abaturage bari mu bikorwa byo kubaka urukuta ku mukingo wo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruherereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, bagwiriwe n’umukingo, babiri bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya ‘Apôtre Yongwe’. Apôtre Yongwe yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibizwi nka ‘escroquerie’ mu rurimi rw’Igifaransa.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yibasiye igice gito cy’isoko rya Rwamagana, hangirika amaterefone n’inkweto by’abacuruzi.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, yashenye ibyumba bitatu by’amashuri ya EAR Gashaki.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera Abapolisi 112 baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abatuye mu Kagari ka Gafumba gaherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira abiganjemo urubyiruko babajujubije babiba, ikibahangayikishije kurusha kikaba ari uko mu bajura harimo n’abana.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Mudugudu wa Muganza uherereye mu Kagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi, umuvu w’imvura watwaye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba Komiseri CG Emmanuel K. Gasana, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Bimwe mu bihugu ya Afurika byohereje intumwa zabyo mu Rwanda, mu mahugurwa y’icyumweru, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cyugarije Afurika cy’abana bakomeje gushorwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.
Umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, nyuma yo gutema umugore we ku zuru akamukomeretsa, bapfa ko umugore yamubujije kugurisha isambu mu buryo batumvikanyeho.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bacibwa intege n’uko bafata umuntu wabibye bakamushyikiriza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubugenzacyaha ariko agahita arekurwa.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu Karere ka Gatsibo haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, isenya inzu 27 mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yangiza na hegitari 25 z’urutoki muri ako Kagari.
Umugore w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi, aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki 15 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi abiri ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.