Rusizi: Habaye impanuka y’imodoka n’igare

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Shara mu Mudugudu wa Gakenke, tariki ya 6 Ukwakira 2023, habereye impanuka y’imodoka itwara abarwayi (Ambulance) yagonganye n’uwari utwaye igare, ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’umunyonzi witwa Mugisha Blaise wataye umukono we aragenda agonga imodoka itwara abarwayi, umunyonzi ahita apfa.

Ati "Umunyonzi yari apakiye ibintu byinshi kandi biremereye ata umuhanda we akubita ku modoka imbere ahita ahasiga ubuzima".

ACP Rutikanga avuga ko abari muri iyo modoka nta kibazo bahuye na cyo uretse uwo munyonzi wahise witaba Imana n’ibyo yari apakiye bikangirika.

ACP Rutikanga yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko.

ACP Rutikanga avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda bashishikariza abanyonzi kugenda neza igihe bari mu muhanda ndetse igihe bugorobye bagataha kuko nta matara bafite abafasha kugenda neza mu ijoro.

Bimwe mu byo bateganya gufasha abanyonzi ni ukubakangurira kwiga amategeko y’umuhanda ndetse bakanabakangurira kujya mu mashuri ayigisha kugira ngo bajye bagenda mu muhanda badakora amakosa aturuka ku bumenyi buke.

ACP Rutikanaga yanageneye ubutumwa abandi batwara ibinyabiziga bitari amagare ko bagomba kuringaniza umuvuduko bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka