Musanze: Abajura bibye ibikoresho by’ishuri

Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Musanze gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Musanze gaherereye

Iby’ubwo bujura byamenyekanye ubwo umuyobozi w’iki kigo yahageraga mu ma saa mbili z’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, mu kugera mu biro atungurwa no gusanga computer ya Laptop hamwe na tablet byifashishwa mu kwigisha ikoranabuhanga muri iki kigo babyibye.

Uretse ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, abo bajura ngo bibye n’amakarito abiri yuzuye amasabuni yifashishwa mu birebana n’isuku y’iki kigo, ingufuri zari hamwe n’amaserire ndetse n’imfunguzo zazo nshya byari bihabitse n’ibindi bikoresho binyuranye.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Songa, Nikuze Ruth Ingabire, wagize ati: "Ababyibye baciye ibyuma by’amadirishya(grillages) bamena n’ibirahuri binjira mu biro barabitwara. Birashoboka ko babikoze mu ma saha ya nijoro umunsi ubanziriza uwo byamenyekaniyeho. Abahavuye bari bahasize ari hazima".

Mu busanzwe iki kigo cy’ishuri kigira abazamu babiri bakirinda, bikaba bikekwa ko ubwo ibyo bikoresho byibwaga batari baharaye.

Ubujura bukozwe muri ubu buryo, by’umwihariko mu kigo cy’ishuri, ntibwari busanzwe muri aka gace nk’uko Nikuze yakomeje abivuga.

Nikuze yaboneyeho guhamagarira abayobora ibigo by’amashuri gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano w’ibigo bayobora bita ku kugenzura ko abo baba barahaye inshingano zo kubicungira umutekano bazikora uko bikwiye ari nako bita cyane ku kujya babika ibikoresho bifashisha mu mirimo ya buri munsi ahantu bizeye neza ko nta muntu ushobora kubyangiza cyangwa ngo abyibe.

Ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bw’ishuri bwagiriwe inama yo gutanga ikirego, buhita bugishyikiriza RIB kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bujura n’abafite aho bahuriye na bwo bashakishwe babiryozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka