Musanze: Imvura yashenye ibyumba by’amashuri

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, yashenye ibyumba bitatu by’amashuri ya EAR Gashaki.

Ni ibyumba byari bitaruzura, aho byari bigenewe kwakira abiga mu mashuri y’inshuke (Nursery). Igisenge cy’ibyo byumba kigizwe n’amabati 90 cyagurutse, amabati arangirika cyane, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwari Damascene yabitangaje.

Ati “Muri Gashaki dufite ikiyaga cya Ruhondo. Umuyaga uva muri icyo kiyaga uza ufite imbaraga, ukaba ari wo wabaye intandaro yo kuguruka kw’icyo gisenge, aho amabati 90 yari asakaye ibyumba yagurukanye n’igisenge yose arangirika”.

Uwo muyobozi avuga ko nta bindi iyo mvura yaba yangije, uretse insinga z’amashanyarazi zagwiriwe n’icyo gisenge, hacika insinga zifite uburebure bwa metero 50, bitera abaturage kubura umuriro.

Insinga z'amashanyarazi zangiritse
Insinga z’amashanyarazi zangiritse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mushaka amatafari ahiye, urya nabi ukivuza menshi. Ahubwo Imana yaberetse ikimenyetso cyerekana ko ayo atari amashuri.nimushaka mwubake icyumba kimwe ariko gikomeye, gifite ubuziranenge.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-10-2023  →  Musubize

iyi igaragara hepfo ntibe nayo ali icyumba kwishuli kuko uretse no gusakambuka yagwira nabana bahiga inzu yarukarakara hejuru yimiryango no kumadirisha ugashyiraho ibiti hejuru ukongeraho izindi ibyo nukwikururura ibyago kuko ubwo ntiziba zifatanye wazirika ute!!wazirikahe!!ikindi njya nibaza ababaka amashuli ndetse yamatafari ahiye cyangwa bloc ciment bamwe bafite iyihe mibare kuburyo wavugango ishuli ryagurutse!!kandi amafaranga yubaka atali ayabo uziritse igisenge na fer à béton ukayizirikira muli rento igisenge cyaguruka gite bajye bababwira nabo aho kukangurira abaturage gusa

lg yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka