RIB yafunze Harerimana Joseph uzwi nka ‘Apôtre Yongwe’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya ‘Apôtre Yongwe’.

Apôtre Yongwe yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibizwi nka ‘escroquerie’ mu rurimi rw’Igifaransa.

Harerimana Joseph (Apôtre Yongwe)
Harerimana Joseph (Apôtre Yongwe)

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Harerimana Joseph aramutse ahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu.

Nubwo RIB itasobanuye byinshi kuri icyo cyaha ashinjwa kuko ngo ikiri mu iperereza, Dr Murangira yasabye abantu kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi no kubahiriza amategeko, kuko ari bwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.

Apôtre Yongwe watawe muri yombi ni we washinze Televiziyo ya YONGWE TV ikunze gutambutswaho amakuru atandukanye mu by’iyobokamana n’imyidagaduro.

Akunze kandi kugaragara mu biganiro binyuzwa kuri YouTube bigaruka ku myemerere ye mu by’iyobokamana no ku myitwarire y’abandi bapasiteri mu myigishirize yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muminsi yimperuka ,ukuri kuzaba ,kuryana,ahantu bifuza kunva bahanurirwa ,amahoro nonese Yohan yatetswe mu mavuta ba muziza iki? Nukuri ,abakorera Imana byukuri bagomba kurengana ,kdi iyavanye Daniel mu rwobo rwintare ,ntaho yagiye ,izamurenganura niba arengana kdi amasezerano yayo kubayikorera arahari ,ibi nibyo tugomba kunyuramo turi hano ku isi ,Imana imurengere Apôtre yongwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,bakiza abaremaye,impumyi,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose banyunyuza amafaranga abayoboke babo.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka