Abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba Komiseri CG Emmanuel K. Gasana, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

CG Emmanuel K. Gasana
CG Emmanuel K. Gasana

Perezida Kagame kandi yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye Bakuru batanu, abo ku rwego rwa Ofisiye bato 28 n’Abapolisi bato 60. Hanasezerewe kandi Abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye.

Aba bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoze imirimo igiye itandukanye mu gipolisi no mu zindi nshingano bamwe bakirimo. Harimo CG Emmanuel K. Gasana wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018, kuri ubu akaba ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kuva muri Werurwe 2021.

Hari kandi CP Emmanuel Butera wari Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze ndetse akaba yaranabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa ONU muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Yanabaye kandi umuyobozi w’ Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo Amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) cya Mayange muri Bugesera tutibagiwe ko yabaye umuyobozi w’ikipe ya Polisi FC kuva mu 2005 ndetse yanagize izindi nshingano zinyuranye muri iyi kipe.

CP Vianney Nshimiyimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Intwaro Ziciriritse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka. Mu 2016 yabaye kandi Umuyobozi w’ibikorwa bya polisi zo mu bihugu binyuranye byari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI) ndetse anayobora Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riri i Musanze n’izindi nshingano zinyuranye yagize.

CP Bruce Munyambo we yabaye Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Butumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Sudani Y’epfo (UNAMISS) ndetse aba na Komiseri muri Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa no kugarura ituze tutibagiwe no kuba Umuyobozi mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko bigenda.Twese abantu tugira byinshi duhuriraho.Turavuka,kugakura,turarwara,turasaza kandi tugapfa.Kuba ibyo bintu ariko bigenda,tuba dukwiriye gukungana,tukirinda kugira nabi: Kwikubira,kurwana,ruswa,kurwana,gusambana,kwicana,etc...Abirinda kubikora,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.

bwahika yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka