Musanze: Bafashwe bacukura icyobo cyo gutamo umwana bikekwa ko bishe

Umugore witwa Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo ngo bagitemo umwana w’umukobwa bikekwa ko bari bamaze kwica.

Umwana bakekwaho kwica
Umwana bakekwaho kwica

Uwo mwana warimo akina n’abandi bana b’abaturanyi, ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, byageze mu masaha y’umugoroba w’uwo munsi, ababyeyi be baramushakisha baramubura biba ngomba ko batanga n’amatangazo amurangisha bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Bwarinze bubakeraho bakimushakisha bigeze mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, bo n’abandi baturage bari hamwe bamushakisha, bagera mu rugo rwa Nyiraruvugo ruherereye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, basanga Ndayishimiye arimo acukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bikekwa ko ari icyo bashakaga kumuhambamo, nyuma yo kugira amakenga, binjiye mu nzu babamo, basanga umurambo w’umwana ari ho uri.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, agira ati: “Bakigerayo basanga uwo muhungu arimo acukura icyobo, bamubajije ababwira ko arimo kugikuramo itaka ryo kubakisha. Abaturage rero bakimara kubibona ntibanyuzwe n’ubusobanuro abahaye, biba ngomba ko binjira no mu nzu basangamo umurambo w’uwo mwana”.

“Mu kubaza Ndayishimiye, icyamwishe yabwiye abo baturage ko ubwo yarimo acukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ahita apfa, nyuma yaho we na nyina bigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bakimuhambem, bagira ngo basibanganye ibimenyetso. Ubu rero inzego z’umutekano harimo Polisi na RIB ziri ahakorewe icyaha zikaba ziri gukusanya ibimenyetso by’ibanze byifashishwa mu gukora iperereza”.

Nyiraruvugo Olive n'umuhungu we Ndayishimiye batawe muri yombi
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye batawe muri yombi

Mu yandi makuru Kigali Today yamenye ni uko Nyiraruvugo n’umuhungu we Ndayishimiye, umugabo witwa Irankunda Eliazari akaba ari n’umubyeyi w’uwo mwana wishwe, yaherukaga kubafatira mu cyuho ubwo barimo biba ibigori mu gace batuyemo, dore ko ngo bari basanzwe banazwiho ingeso y’ubujura. Ngo mu kubatesha ibyo bari bibye icyo gihe, baramuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho bidatinze.

SP Mwiseneza asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe hagize umuntu ushyira ibikangisho kuri mugenzi we. Ati: “Mu minsi ishize uwo mugore n’umuhungu we bafatiwe mu cyuho bibye ibigori, ba nyirabyo babarihisha amafaranga ibihumbi 30. Icyo gihe ise w’uwo mwana wari mu babafashe babyiba bamuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho. Ibyo byarangiriye aho ntibagira urwego na rumwe bamenyesha iby’ubwo bujura bwari bwabayeho, yewe n’iby’uko bahigiye uwo mugabo ko bazamugirira nabi ntibabivuga. Umuntu akaba yabisanisha n’urupfu rw’uyu mwana mu gusohoza uwo mugambi bikekwa ko bari bafite”.

“Byaba byiza abantu bagiye bihutira kumenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano mu gihe hari umuntu ubashyizeho ibikangisho yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturage bajye bagira amakenga ku kintu cyose babwiwe cyangwa bakorewe bagitangire amakuru ku gihe kugira ngo ababishinzwe bakurikirane barebe niba nta zindi nkurikizi cyangwa imigambi ishobora kuvamo ubugizi bwa nabi.”

Iki cyobo cyarimo gicukurwa mu rugo biracyekwa ko ari cyo bashakaga kumutamo
Iki cyobo cyarimo gicukurwa mu rugo biracyekwa ko ari cyo bashakaga kumutamo

Uyu mugore w’imyaka 43 n’umuhungu we w’imyaka 15 bahise bafatwa batabwa muri yombi, RIB ihita itangira gukora ikore iperereza. Ni mu gihe umurambo w’umwana wahise ujyanwa mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ig mu Rwanda ntagihano cyurupfu tugira namategeko yacu ntabyemera. Kwambura umuntu ubuzima ngo nuko takoze icyaha nawe ntaho waba utaniye nawe

Chitto yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ig mu Rwanda ntagihano cyurupfu tugira namategeko yacu ntabyemera. Kwambura umuntu ubuzima ngo nuko takoze icyaha nawe ntaho waba utaniye nawe

Chitto yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Mbega abagome b’abatindi????? Uyu mwana mwiza bavukije ubuzima bamujijije iki koko? Amaraso ye azabahame n’urubyaro rwanyu kugera mu buvivi mwa nterahamwe mwe

iganze yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Uyu munsi nabyanditse nsaba ko bene abo bantu bajya bakubwira ko nabo bapfuye bavugaga umwana watewe icyuma na mukase ndavuga ntii kubera nabo kutabica nti nuyu munsi murumva undi kandi nabo babafashe bakabatwika abandi bicanyi babitinya naho kubafunga icyo sigihano abicanyi batinya nejo nuko nejobundi muzabyumva ahandi

lg yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ngo ahitamo kugira ate? Ariko Mana, Ubutabera nibukore akazi kabwo nokuyobora abantu nkaba biragoye amategeko yubahirizwe.Ubundi se kumyaka ye cumi nitanu yari murugo atari ku ishuli ..... hakorwe ibarura ryurubyiruko rutari mu ishuli rujye ruba ruzwi ibyo rurimo kuko byagira icyo bigabanya naho abakuru bo bashakirwa uburyo bacungwamo nubwo bigoye, murakoze.

JOSELINE yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka