Polisi y’u Rwanda yasezeye Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera Abapolisi 112 baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Alfred Gasana ari na we wari umushyitsi mukuru.

Mu ijambo yabagejejeho Minisitiri Gasana yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.

Yagize ati: "Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndashimira cyane mwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu gihe cyose mumaze mu kazi."

"Imirimo itandukanye mwakoze, twese abanyarwanda turabibashimira, kuko mwagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu gitekanye dufite uyu munsi. Abaturarwanda biteguye kubakira neza mu buzima busanzwe mugiyemo, ndetse no gufatanya namwe mu bikorwa bya buri munsi."

Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana

Yakomeje ati:"Twizeye tudashidikanya ko ubunararibonye, ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse no kudacika intege byabaranze, muzabisangiza abo musanze, mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu."

Minisitiri Gasana yanashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba barakomeje gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo biteza imbere.

Yabasabye kuba hafi bagenzi babo babafasha kwinjira mu buzima bushya batangiye, bakazabugeramo bisanga, abizeza ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi mu buryo bwose.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 6, ba ofisiye bakuru 5, ba ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.

Hari n’abapolisi 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na batandatu basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye mu ijambo ry’ikaze, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange byabaranze mu kubaka Igihugu, abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda irambye yo kubaba hafi.

Yagize ati:"Ndashimira mwebwe mushoje inshingano zanyu muri Polisi y’u Rwanda ku bwo gukunda Igihugu, kucyitangira, kugikorera mutizigama cyane cyane uruhare mwagize mu gucunga umutekano wacyo, ubwitange ku kazi n’ikinyabupfura mwagaragaje byatumye musoza inshingano zanyu neza."

IGP Namuhoranye yakomeje agaragaza ko we na bagenzi be bashimira imiryango y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kuba yarababaye hafi mu rugendo, bakihanganira kubaho igihe kinini babari kure.

Yanashimiye abamaze igihe bari mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda ihamye kandi irambye ku bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ati: "Polisi y’u Rwanda ifite gahunda ihamye kandi irambye yo gukorana bya hafi n’abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Bizadufasha kunoza akazi k’umutekano ku ruhande rumwe no kwita ku mibereho ya bagenzi bacu twahoranye mu kazi kandi bizanafasha mu guha icyizere abakiri bato bifuza kuba abapolisi kuko bazabona ko ari umwuga umuto yinjiramo afite imbaraga akazikoresha atizigama hanyuma zatangira kugabanyuka wa mwuga ukamutiza iz’abato bawusigayemo "

Mu ijambo rya CG (Rtd) Emmanuel Gasana wavuze mu izina ry’abapolisi bose bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye umukuru w’Igihugu wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko bishimye kandi banyuzwe.

Ati: ”Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wadushyize mu kiruhuko cy’izabukuru, twishimye kandi turanyuzwe kuko ni iby’agaciro."

CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana
CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana

Yakomeje ati: "Turibuka uruhererekane rw’ibihe Igihugu cyanyuzemo bimwe mu byagezweho bitari gushoboka iyo tutagira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubu tukaba dufite Igihugu cyiza gifite umutekano. Ntacyo twamwitura usibye kumwubaha no kubahiriza umurongo yashyizeho wo kubaka u Rwanda twifuza.”

CG (rtd) Gasana yagaragaje ko mu gihe bamaze mu kazi hari abakoze amakosa atandukanye ariko kubera ubuyobozi bwiza bwagiye bubakebura kandi nabo bakikosora.

Yavuze ko n’ubwo Polisi bayivuyemo ariko yo itabavuyemo kuko ubu bagiye mu rwego rw’inkeragutabara (reserve) kandi ko bagifite ikinyabupfura.

Ati: "Ntituzatatira igihango cyo gukorera Igihugu, aho tuzakenerwa hose tuzaba twiteguye.”

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Konje y’izabukuru mu gipolisi itangira ku yihe myaka y’amavuko?

Miharurwa François yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka