Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 mu Karere ka Kicukiro ku muhanda w’ahazwi nka Rwandex habereye impanuka y’imodoka yataye umuhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi, yangiza n’ubusitani bwo hagati mu muhanda.
Akomoza ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi ko bazatera u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 19 ko nta Munyarwanda ugomba gutinya ibitumbaraye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye, agaruka ku mvugo zikwirakwikwiza urwango zimaze iminsi zivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, avuga ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo azivugaho kuko haba hari umurongo (…)
Rimwe na rimwe hirya no hino mu Gihugu humvikana abantu bakuru barimo abagabo bubatse cyangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatwa bakajyanwa mu bigo bijyanwamo cyane cyane inzererezi.
Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.
Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.
Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, avuga ko hifashishijwe urubanza ruherutse gucibwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho uwitwa Murangwa Edouard yasabaga ko hari ingingo zimwe zijyanye n’isaka.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara (…)
Ubwo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gicumbi harimo kubera umukino, inkuba yakubise abantu umunani barimo abakinnyi na Team Manager (ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe), barahungabana.
Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo.
Mu gihe umwaka wa 2022 warangiye abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bishimira ko imigenderanire yagarutse nyuma y’uko ikiraro cya Cyangoga cyari kimaze gusanwa, ubu bari mu kababaro kuko icyo kiraro cyongeye gusenywa n’ibiza by’imvura.
Mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahaherereye Hotel Le Printemps, urukuta rwagwiriye abantu batatu, umwe muri bo ahita apfa, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo kuhazamura inyubako nshya.
Mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 24 bikekwa ko yiyahuye yifashishije umugozi, nyuma yo gukomeretsa uwo bavukana akoresheje umuhoro, aho ngo bapfaga imitungo y’ababyeyi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego, nyuma y’igihe rukora iperereza, rwataye muri yombi abantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Impanuka z’imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi babiri bicwa n’urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda(RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi wa Noheli habaye impanuka imwe y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwana. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Kiyovu, ahagana saa kumi z’igicamunsi, ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, yaturukaga i (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu.
Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operation Forces, SoF) nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.
Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DGM) bwasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu gufunga imipaka mu gihe kiba kiri mu matora.
Abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobwenge harimo Zebra Waragi ndetse kanyanga, bakaba barafashwe mu minsi ibiri gusa.
Ingeri z’abantu batandukanye bakiriye neza icyemezo cyatangajwe cyo kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, kuva tariki 15 Ukuboza 2023 kugera tariki 7 Mutarama 2024.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateguye igikorwa cyo kwakira ku meza abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka.