Musanze: Ba Ofisiye 38 basoje amasomo abongerera ubunyamwuga mu bya gisirikari

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari, kurangwa n’ubudasa mu kazi kabo ka buri munsi, anabibutsa ko bari mu bahanzwe amaso mu bagomba gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’Akarere u Rwanda ruherereyemo urusheho gushinga imizi.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo abo ba ofisiye bigiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Mu gihe cy’amezi atanu bamaze bayakurikirana, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari Brig. Gen Andrew Nyamvumba bongerewe ubumenyi mu mitegurire y’urugamba, imiyoborere mu bya gisirikari haba ku rugamba cyangwa mu bihe bisanzwe, imicungire mu by’umutekano, politiki n’imibanire mpuzamahanga.

Maj. Umuhoza Scovia, kuri we ngo hari impamba ifatika akuye muri aya masomo izamufasha kunoza akazi ashinzwe.

Yagize ati: “Ni amasomo yari ku rwego rukomeye kandi rwiza. Inyigisho twagiye duhabwa zarushijeho kutwereka uburyo umusirikari nyawe agomba kumenyera guca mu bikomeye kugira ngo n’igihe ahuye n’ibikomeye mu gihe cyo kurinda igihugu no kukirwanirira amenye uko abyitwaramo. Ubwo buryo bwose rero bagiye babutwigisha, ku bwanjye nkaba njyanye impamba ikomeye mu kazi ko kwita ku mutekano”.

Abasoje amasomo bahawe impamyabumenyi ndetse abitwaye neza kurusha abandi barabishimirwa
Abasoje amasomo bahawe impamyabumenyi ndetse abitwaye neza kurusha abandi barabishimirwa

Maj. Kayihura Kagiraneza yungamo ati: “Yari amasomo meza kuko twungukiyemo ubumenyi butuma tuzabasha kwitwara neza mu miyoborere ya gisirikari bishingiye ku bunyamwuga. Ugendeye ku bitabo, ibiganiro twahawe ndetse n’imyitozo twagiye dukora, byose byatwigishije ko gushyira imbere umurava n’ubushake umusaruro w’icyo abantu baharanira ugerwaho. Ku bwanjye nasanze yari akenewe cyane”.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, mu mpanuro yahaye abasoje aya masomo yagize ati: “Mu kazi kanyu ka buri munsi, mugomba guhora musesengura ahari imbogamizi hose, mugakora ibishoboka mu bunyamwuga mwungukiye ahangaha zikabonerwa ibisubizo kugira ngo bifashe kubaka igisirikari cy’umwuga bityo binatugeze ku ntego yo kubaka igihugu twifuza ndetse kitubereye. Kubigeraho nta kindi bisaba kitari imikorere myiza, mu bwitange mu nshingano mubamo zose kandi byubakiye ku guhora mufitiwe icyizere”.

“Mu bindi mukwiye kuzirikana ni uko imbaraga zose abantu bakoresha baharanira kugira ibyiza bageraho, bibasaba kuba basobanukiwe neza icyo barwanira icyo aricyo. Namwe rero mugomba kubifatiraho urugero, mukaba abantu bareba kure, ndetse kure cyane mu byo mukora byose, iyi mikorere ikaba ubudasa n’umwihariko bibaranga”.

Maj Gen Vincent Nyakarundi
Maj Gen Vincent Nyakarundi

Yanabibukije ko izi ndangagaciro ntacyo zamara baramutse bazihereranye, ko ahubwo bagomba gukora ibishoboka zikagukira no mu bindi bihugu byaba iby’akarere u Rwanda rurimo no ku ruhando mpuzamahanga.

Iki ni icyiciro cya 21 cy’abitabiriye amasomo ari kuri uru rwego; akaba yaratangiye tariki 29 Gicurasi 2023. Abayasoje uko 38 barimo abasirikari bafite ipeti rya Majoro n’abafite ipeti rya Kapiteni bose hamwe bagera kuri 36 hakiyongeraho n’abapolisi babiri barimo umwe wo ku rwego rwa Superintendent na Chief Inspector of Police.

Muri uyu muhango abayasoje banashyikirijwe impamyabumenyi ndetse babiri muri bo bitwaye neza kurushaho barimo Maj. Roland Kamanzi Kalisa na Capt. Alain Paul Nsabimana bahabwa ibihembo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego zirimo iz’igisirikari n’igipolisi, ubuyobozi ndetse n’abo mu miryango y’abasoje aya masomo.

Ibyishimo byari byose ku basoje aya masomo n'abo mu miryango yabo bari babaherekeje
Ibyishimo byari byose ku basoje aya masomo n’abo mu miryango yabo bari babaherekeje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka