Polisi irashishikariza ibigo byigenga bicunga umutekano gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.

Ni ubutumwa bwatanzwe tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo abakozi bagizwe n’abasore n’inkumi 83 b’ikigo gishinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo TopSec, basozaga amahugurwa bari bamazemo ibyumweru 12 mu kigo cya Kanombe TopSec Training Center, abafasha gutangira imirimo.

Nyuma y’uko byagaragaye ko ibigo byinshi byigenga bicuruza serivisi z’umutekano bitayitanga kinyamwuga, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya kugira ngo rifashe ibyo bigo gukora kinyamwuga babifashijwemo na Polisi y’Igihugu nk’urwego rushinzwe igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko.

Bamwe mu barangije ayo mahugurwa, bavuga ko amasomo bahawe arimo gucunga umutekano, indangagaciro z’umunyarwanda, n’ibindi birimo amategeko y’ibanze ahana y’u Rwanda, azabafasha kurushaho kubahiriza inshingano zabo.

Jean Paul Ntigurirwa avuga ko kuba umwe mu bashinzwe umutekano ari ishema kuri we kandi ko agomba guharanira kubikora kinyamwuga.

Abahuguwe bahawe ibyemezo by'ishimwe
Abahuguwe bahawe ibyemezo by’ishimwe

Ati “Biranshimishije cyane kuba nzaba mbarirwa mu bafatanyabikorwa b’izindi nzego zishinzwe kurinda umutekano, ni ishema kuri jye n’abankomokaho, kuko nje gutanga no kongera imbaraga ku zari zihari.”

Hilarie Uwimana avuga ko yiteguye neza gutangira inshingano, kubera ko bahuguwe neza.

Ati “Kuzimya inkongi y’umuriro ntabwo twari tubizi, nakundaga Igihugu ariko naje aha ngaha banyigisha gukunda Igihugu noneho byimazeyo, birenze uko nagikundaga. Amasomo nigiye aha ngaha agiye kumfasha cyane kubera ko hari impinduramatwara ngiye kuzana bitewe n’ibyo twize.”

Umuyobozi Mukuru wa TopSec, Mathias Mbabazi, avuga ko umusanzu batanga ari uwo kunganira izindi nzego z’Igihugu zishinzwe umutekano.

Ati “Nubwo Igihugu gifite izindi nzego nk’abasirikare n’abapolisi, ariko bunganirwa n’ibi bigo byigenga cyane cyane iki cyacu, kugira ngo Igihugu cyacu kirusheho kubungabunga umutekano wacyo. Aya mahugurwa rero kubera ko tugira amasomo 18, ni ay’ingenzi, kubera ko usibye amasomo yo gufasha kurinda umutekano, ariko hari n’asanzwe y’ubuzima bw’abantu ku giti cyabo, bituma havamo abantu bashobora kujya mu muryango nyarwanda bakiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, SP Bernard Gatete, avuga ko guhugura abashinzwe umutekano ari uguhozaho.

SP Bernard Gatete avuga ko guhugura umukozi bidafasha gusa abashinzwe umutekano, ahubwo bifasha n'ikigo bakorera
SP Bernard Gatete avuga ko guhugura umukozi bidafasha gusa abashinzwe umutekano, ahubwo bifasha n’ikigo bakorera

Ati “Guhugura abashinzwe umutekano ni uguhozaho, kuko bituma abakozi bagira ubushobozi bwo gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano mu bushishozi n’ubunyamwuga, bigatuma hafatwa ingamba ziboneye, zishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko, kubera ko iyo abantu bazi ko ahantu harinzwe neza n’abashinzwe umutekano babihuguriwe, ntibashobora kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Kugeza ubu TopSec ifite abakozi 3300 barimo abasoje amahugurwa 83 barimo abakobwa 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka