Camera zo mu muhanda zigiye kujya zigenzura n’ibindi byaha

Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.

Usibye umuvuduko ukabije, ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara w’umutekano, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko gukoresha telefone igihe umuntu atwaye ikinyabiziga ari ukwica amategeko n’amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda, bikanaba imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza impanuka zo mu muhanda no gutwara ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’ u Rwanda, ibigo by’ubwishingizi, abashinzwe imisoro, ikigo kigenzura ibinyabiziga (contrôle technique), n’izindi nzego bamaze gushyiraho uburyo buzajya butanga amakuru yose akenewe ku kinyabiziga.

IGP Namuhoranye yagize ati “Ziriya kamera zo ku muhanda buriya zifite ubushobozi bwo gufata andi makuru arenze ay’umuvuduko. Ni uko tutaratangira kuzikoresha muri ubwo buryo, ariko inzira yo kubishyira mu bikorwa twarayirangije, igisigaye ni ukuzitegura zose ubundi zigatangira akazi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane ku bw’iyi nkuru. Ariko mujya mugerageza no gukoresha amafoto agezweho.
Si byiza kuba mugikoresha ifoto ya IGP akiri DCGP kdi yaramaze kuzamurwa mu ntera ku ipeti rya CGP.

Theo yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka