Imvura yishe umwana i Nyamagabe

Mu Karere ka Nyamagabe, mu Mudugudu wa Muganza uherereye mu Kagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi, umuvu w’imvura watwaye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.

Imvura ituma hari aho ingendo zigorana
Imvura ituma hari aho ingendo zigorana

Ni imvura yaguye ari nyinshi guhera saa kumi za nimugoroba, ariko uwo mwana umuvu wamutwaye ahagana saa kumi n’imwe.

Abatuye muri ako gace bavuga ko abarimu bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabubare yigagaho ngo babonye imvura ikubye ari nyinshi bagasaba abana gutaha, ariko Vanessa Mutuyimana, ari we watwawe n’umuvu, na bagenzi be, yabafatiye mu nzira.

Icyakora, Umukuru w’Umudugudu wa Muganza, Fride Nyirantagorama, we avuga ko uyu mwana atwarwa imvura yari nkeya, kuko abana batashye itangiye kugabanuka.

Aho umuvu wamutwariye ngo ni hafi y’iteme ryahurijwemo amazi yo mu muhanda, akaba ahamanukira ari menshi cyane ku buryo n’umuntu mukuru atarebye neza yamutwara.

Ngo ni ruguru y’iwabo wa nyakwigendera kandi haburaga iminota nk’itanu ngo agereyo.

Uwo mwana ngo yanyereye agwa mu muvu, bagenzi be bagerageza kumukurura ngo bamukuremo birabananira, bajya kwitabaza abantu bakuru ari bo bamushakishije basanga umurambo we mu mizi y’ibiti, hafi y’akabande, nko mu ntera y’ikilometero kimwe uvuye aho wamutwariye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko bamaze kumenya ko uretse uwo mwana watwawe n’umuvu, imvura yaguye i Nyamagabe yanagushije urukuta rw’inzu mu Murenge wa Kamegeri, ariko ngo ntawe rwagwiriye.

Mu Murenge wa Gasaka na ho inkuba yakubise abasore babiri bari mu nzu, bajyanwa ku bitaro bya Kigeme, umwe akaba yari arembye.

I Huye na ho haravugwa amashuri yasambutse, urusengero n’amazu y’abaturage, ku Gisagara ho byavugwaga ko inkuba yakubise abantu barindwi mu nkambi barahungabana, Kigali Today ikaba ikirimo gushakisha ibindi kuri aya makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka