Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Abakozi babiri b’ishuri ryisumbuye rya Ryarubamba riherereye mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Mu byo bakekwaho kwiba harimo n'umuceri
Mu byo bakekwaho kwiba harimo n’umuceri

Abafunzwe ni uwari umucungamutungo (Comptable) n’uwari ushinzwe ububiko (Store keeper).

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marcelline, avuga ko aba bombi bafashwe ku Cyumweru tariki ya 08 Ukwakira 2023 nyuma y’uko bari bamaze igihe bakorwaho iperereza.

Avuga ko ibiryo bakekwaho kwiba ari umuceri ibiro birenga 100 ariko hakaba hagikorwa igenzura ngo bamenye neza ingano y’ibyibwe.

Yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kandi buri mwana agahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko banamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa.

Ati “Ni ukubisubiramo kuko twarabiganiriye ubugira kabiri kuva amashuri atangiye ko bakwiye kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abana bakabona ibyo bagenerwa kandi bikwiye ariko nanone bakamenya imicungire y’ububiko bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”

Yavuze kandi ko iperereza rigikomeza kugira ngo hamenyekane abandi baba barafatanyije muri iki cyaha kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello uzasubire inyuma uturebere uko byarangiye ese Koko ibyo baketse ni impamo cg SI impamo

Elias yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka