Ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kugabanya impanuka

Iyo usubije amaso inyuma ukareba uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe nko mu myaka umunani ishize, usanga bitandukanye cyane n’uko uyu munsi bimeze, kubera ko hari impinduka yabayeho igaragarira buri wese .

Muri iyo myaka na mbere yaho, ibikorwa by’ikoranabuhanga byari bike mu muhanda, ku buryo wasangaga biba imbarutso y’impanuka za hato na hato zabagaho, bigaterwa n’uko abatwara ibinyabiziga ntacyo bikangaga bigatuma batwara uko bishakiye, bikaba byarahitanye ubuzima bw’abatari bacye, abandi bagakurizamo ubumuga bwa burundu.

Guhera muri 2016 Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikaze zo kurengera Abanyarwanda n’abarutuye, maze ibinyujije muri Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), itangiza uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga burimo za camera zo mu muhanda ndetse n’utwuma dushyirwa mu modoka zitwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange (Speed Governors), ku buryo byatanze umusaruro.

Kuba ikoranabuhanga ryaragize uruhare mu gutuma impanuka zitagihitana ubuzima bwa benshi, binashimangirwa na bamwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bavuga ko mbere habaga impanuka ahanini zaterwaga n’uko birukakaga.

Uwitwa Jado akora muri imwe muri sosiyete zitwara abagenzi, avuga ko mbere y’uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zishyirwamo speed governor, habaga impanuka zigahitana ubuzima bwa benshi.

Ati “Speed governor zitaraza impanuka zari nyinshi cyane, abantu barapfaga cyane, ariko aho zaziye nta mpanuka zikibaho, n’izibaye ni za zindi zoroheje, icyo gihe zitaraza nakoreraga Nyamata-Nyabugogo, nakoreshaga byibura iminota 35 mvuye Nyamata njya Nyabugogo, none ubu nkoresha 35 mvuye Nyamata njya Nyanza (Kicukiro), urumva imodoka zigenda gahoro ariko impanuka ntizibe.”

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko kugabanuka kw’impanuka ndetse n’amakosa bikorerwa mu muganda, ari uruhurirane rw’ibintu byinshi bitandukanye birimo ikoranabuhanga, ubukangurambaga, hamwe n’ubwiyongere bw’abapolisi bawushyirwamo, gusa bemera neza ko hari uruhare ikoranabuhanga ryabigizemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga nubwo nta mubare bashobora gutanga kubera ko kugabanuka kw’impanuka biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko ngo uruhare rw’ikoranabuhanga ruragaragara.

Ati “Ikoranabuhanga ryagabanyije impanuka ku kigero wenda ntashobora gutanga imibare, kubera ko kugabanuka kwazo guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko twese turibuka mu myaka yashize imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange impanuka zakoraga uburemere zari zifite, aho imodoka itwaye abantu 29 cyangwa 30 yagwaga muri metero nka 40, nka 2/3 bakitaba Imana, 1/3 bakaba ari bo bashobora kurokoka ariko na bo bakavanamo ubumuga ku buryo ntacyo baba bagishoboye kwimarira.”

Akomeza agira ati “Ndetse hari naho byagoranaga kugira ngo abo bantu babone ubutabazi, hakiyambazwa indege cyane cyane iyo izo modoka zabaga zaguye ahantu habi cyane imbangukiragutabara zidashobora kugera, izo mpanuka ntabwo tuziheruka turabishimira Imana, kandi uko ubushobozi buzajya buboneka ni nako izo camera zizajya ziyongera, ni nako imikorere ya speed governor izajya iba myiza kurushaho, twavuga ko impanuka zikomeye zahitanaga abantu benshi igihe kimwe ntazo tukibona, akaba ari umwe mu musaruro w’iryo koranabuhanga.”

Mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka, polisi ivuga ko mu minsi ya vuba hagiye kunozwa imikorere ya za camera, kugira ngo zihurizwemo amakosa yose, ku buryo zizajya zihanira amakosa menshi atandukanye, bitandukanye n’uko zakoraga.

Imibare igaragazwa na Polisi yerekana ko nibura buri cyumweru abantu bari hagati ya 700-1000 bafatwa na camera kubera amakosa, mu gihe abari hejuru ya 150 baba bacomoye speed governor.

Abacomoye speed governor bahanishwa igihano cyo gutanga amande angana n’ibihumgi 200 ku utwaye imodoka ya sosiyete, hagatangwa ibihumbi 60 ku y’umuntu ku giti cye, mu gihe itayifite icibwa ibihumbi 300 iyo ari iya sosiyete.

Kugeza ubu mu Rwanda hari sosiyete 9 zemerewe gutanga za speed governor, zikaba zishyirwa mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, hamwe n’izindi zitwara ibintu.

Guhera mu mwaka wa 2018 impanuka zahitanye abantu 2810, zikomeretsa bikomeye 2972, mu gihe abo zakomerekeje byoroheje ari 16169.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello 👋 murahoneza

Rukundo innocent yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Mwiriweho, ikibazo twibaza kuki Assurance yibinyabiziga yiyongera umunsi kumunsi kandi impanuka zaragabanutse kuburyo bigaragarira buriwese? Mutubwire impamvu kbs.Thx

Lucky yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka