Huye: Haravugwa ubujura bukorwa n’abiganjemo urubyiruko n’abana

Abatuye mu Kagari ka Gafumba gaherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira abiganjemo urubyiruko babajujubije babiba, ikibahangayikishije kurusha kikaba ari uko mu bajura harimo n’abana.

Abatuye mu Ruvugizo ndetse n'ahandi mu Kagari ka Gafumba mu Karere ka Huye bavuga ko urubyiruko rwiba rwabaye rwinshi, rukaba runababuza umutekano
Abatuye mu Ruvugizo ndetse n’ahandi mu Kagari ka Gafumba mu Karere ka Huye bavuga ko urubyiruko rwiba rwabaye rwinshi, rukaba runababuza umutekano

Ubwo i Gafumba hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga tariki 21 Nzeri 2023, umwe mu bagabo bahatuye yabwiye umuyobozi w’Akarere ka Huye ati “Nta mugabo n’umugore bakijyana mu murima, kuko iyo bajyanye basanga urugo barusahuye.”

Yunzemo ati “Ejobundi bateye umumama bamwiba ibihumbi 200, itara n’ibindi, bajyanwa ku Kagari, bahamara iminota nka 40, hanyuma barabarekura barataha. Iryo joro uwo mumama ntiyaryamye kuko bari bamubwiye ko bamuca umutwe.”

Abo bajura kandi ngo bigize indakoreka, nta n’ubavuga kuko bitwaza ko ari abana nk’uko uwo mugabo yakomeje abivuga, agira ati “Hano hari abaturage bacumbagira babavuze barakubitwa, kandi abo bantu barazwi. Bitwaza ngo ni abana, ariko mwanadufasha wenda tugashaka ibyo kurya, bakajyanwa mu kigo ngororamuco tukabatungirayo.”

Yunganiwe na mugenzi we wagize ati “Ntabwo hiba abantu bakuru. Ni abasore bafite imyaka muri 18 na 15. Mbese ni ikipe yirirwa ibunga. Ntibahinga, nta n’ikindi kintu bakora. Ikibabaje kurusha ni uko n’iyo umuntu afashe umwiba akamwirukankana, agera iwabo aho kwambura umwana ibyo yibye ahubwo bakarwanya uwari uje kumwambura ibye.”

Ibi bishimangirwa n’abandi batuye muri aka gace bavuga ko mu biba harimo n’abana b’imyaka umunani, abajura bohereza mu nzu kuko bo baba babasha gukwirwa mu byuma bizwi nka ‘grillage’ biba biri ku nzugi no ku madirishya.

Aba bajura ngo banahabuye abatuye muri kariya gace, ku buryo banahohotera umuntu abandi barebera. Uwitwa Emmanuel Ndayambaje ngo baherutse kumumenera amategura y’inzu, bamuhora ko yari akijije umwana baririye avoka, bakanamukubita.

Yagize ati “Nk’ejo banteye amabuye, igikoni barakimena abantu barebera ntihagira undwanaho.”

Imvano yo gutinya kwegera aba bajura kandi ngo si urugomo gusa, ahubwo no kuba hari uwibye mu minsi yashize bakamukubita bikamuviramo gupfa, none ubu abamukubise bakaba bari mu buroko.

Ndayambaje ati “Ubu bazamuye imvugo itari nziza ngo nkomeretsa gatoya ni wowe ugenda.”

Mu birumbya uru rubyiruko harimo no kunywa ibiyoga by’ibikorano ngo urebye byabaye byinshi muri kariya gace.

Hari n’uvuga ko mu bihe byashize yagiye gukura murumuna we aho bapima ibikwangari, agezeyo nyiri akabari amuciraho imyenda ari kumusohora ngo namwihorere, nyamara ari umwana ukiri mutoya.

Uwitwa Florence Uwimana ati “Ibiyoga by’ibikorano bigiye kutumaraho urubyiruko. Urebye nka 45% barabinywa. Umunsi bazagera kuri 50% urubyiruko rwacu ruzaba rwarangiye. Hakagombye kubaho imbaraga zo gukumira, kuko urubyiruko ni zo mbaraga z’Igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kibazo baza kugishakira umuti kuko ntawe ukwiye kubuza abaturanyi umutekano.

Ati “Twumvikanye n’abayobozi b’Umudugudu kureba abakora ibihungabanya umutekano w’abaturage bose, tukarebera hamwe icyo gukora giha umutekano abaturage.”

Ku bijyanye n’ibikwangari, ngo bagiye kongera babihagurukire, ariko yongeye no kwibutsa ababinywa ko ari bo baha urwaho ababikora kuko bemera kubaha icyashara, mu gihe batabinyoye bahomba bakabireka, cyane ko byangiza ubuzima, mu gihe ababikora bo batabinywa kuko bazi ububi bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka