• Imvura idasanzwe yahitanye batatu abandi bane barakomereka

    Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo (...)



  • Umukozi wo mu rugo yafatanywe amafaranga arenga Miliyoni imwe yari yibye i Kigali

    Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.



  • Umuhanda wa Rugunga wafunzwe kubera imvura

    Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.



  • Polisi yafashe babiri barimo ucyekwaho gukwirakwiza ibihuha

    Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.



  • Perezida Kagame yanenze umuyobozi witwaza ubudahangarwa agatwara imodoka yasinze

    Perezida Paul Kagame yanenze ubudahangarwa buhabwa abayobozi mu gihe bafatiwe mu makosa, atanga urugero kuri umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha ntahanwe.



  • RDC yiseguye ku kuvogera ikirere cy’u Rwanda

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.



  • Musenyeri wa Anglican i Byumba yarokotse impanuka

    Umushumba w’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR) muri Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka, ku bw’amahirwe arayirokoka.



  • Gen. James Kabarebe

    Gen Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirwanaho ku warugabaho igitero

    Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse ku kibazo cy’abahora bashaka gushoza intambara ku Rwanda.



  • Kigali iza imbere mu mpanuka nyinshi zo mu muhanda

    Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.



  • Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y

    U Rwanda rwiteguye gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu - Alain Mukuralinda

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura (...)



  • Gatsibo: Yafatiwe mu kiyaga cya Muhazi atwaye magendu

    Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, ufite imyaka 24 y’amavuko, wari utwaye magendu y’ibiro 18 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram, anyuze mu kiyaga cya Muhazi.



  • Kigali: Impanuka ihitanye abantu batandatu abandi bane barakomereka

    Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo, abantu batandatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka bikomeye. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa (...)



  • CP Kabera arimo yigisha abanyonzi

    Abanyonzi basabwe kwirinda guteza impanuka

    Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga amategeko y’umuhanda.



  • Abantu icyenda bafatiwe mu buriganya bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

    Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yataye muri yombi abantu icyenda barimo abapolisi babiri n’abasivili barindwi bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa.



  • RDF yungutse abasirikare bashya

    Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho. Uyu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (...)



  • Muri iki gihe haravugwa ukwiyongera kw

    Nyakabanda: Haravugwa ubujura bukorwa n’abitwaje ibirwanisho

    Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.



  • Umushoferi yafatiwe mu cyuho aha ruswa Umupolisi

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 7 Ukwakira 2022, yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y’amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha ruswa umupolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw) kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge.



  • Polisi igiye guteza cyamunara ibinyabiziga 530

    Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.



  • Abasirikare bakuru 13 ba Zambia batangiye urugendoshuri mu Rwanda

    Itsinda ry’Abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) baje mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru. Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (...)



  • Rusizi: Abantu bane baguye mu mpanuka

    Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.



  • Murwanashyaka yazanywe kuburanishirizwa mu ruhame

    Ruhango: Murwanashyaka uregwa kwica umugore we yasabiwe gufungwa burundu

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles, uzwi ku izina rya Gacumba, kubera icyaha bukumukurikiranyeho cyo kwica umugore we bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko amutemye yabigambiriye.



  • Abagore bafashwe bavuga ko ari ab

    Muhanga: Abagore batanu batawe muri yombi

    Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abagore batanu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa itemewe, ku wa 28 Nzeri 2022, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.



  • Abasirikare bamwe bazamuwe mu ntera bahabwa n’inshingano nshya

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku ipeti rya Colonel bahabwa n’inshingano.



  • Musanze: Ibyangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga bikomeje kwiyongera

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bakomeje kwibaza amaherezo y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ikomeje kuhagwa ubudasiba, kugeza ubwo amazu 65 yari amaze kubarurwa yangiritse, ku buryo hafi ya yose, ba nyirayo bamaze no kuyavamo bajya gucumbika mu bagira neza.



  •  Innocent Kabandana wari Major General yahawe ipeti rya Lieutenant General

    Lt Gen Innocent Kabandana wazamuwe mu ntera ni muntu ki?

    Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General.



  • Ibinyabiziga birenga 2,700 byarafashwe basanga bidafite ‘Controle Technique’

    Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), rivuga ko ryafashe ibinyabiziga 2,753 mu byumweru bibiri bishize, isanga bidafite uruhushya rugaragaza ko bifite ubuziranenge mu bya tekinike (Contole Technique).



  • Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki zarashwe nyuma yo kugerageza kuzisubizayo bikananirana

    Musanze: Umusaza wari wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana

    Nyuma y’uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Semivumbi Felicien w’imyaka 70 zakomerekeje, yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.



  • Gukora ku nsinga z

    Abantu barasabwa kwirinda gukinisha no gukora ku nsinga z’amashanyarazi

    Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni na ko amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu ingo zisaga 73% zifite amashanyarazi.



  • Abatabaye bahagobotse imodoka itarashya cyane ngo yangirike bikabije

    Ruhango: RIB yafashe ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge

    Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.



  • Polisi y’ u Rwanda yasezeye ku bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.



Izindi nkuru: