Kigali: Impanuka ihitanye batandatu, abandi batanu barakomereka

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, mu Kagari ka Ruliba , mu Mudugudu wa Ryamakomari, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023 habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu batandatu, abandi batanu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today ko impanuka yakozwe n’imodoka Minibus Toyota Hiace ifite Purake RAG 038F yavaga i Nyamirambo yerekeza kuri Ruliba irenga umuhanda abantu 5 bari bayirimo bahita bapfa abandi 6 barakomereka bikomeye, undi umwe arakomereka byoroheje.

Aba bantu bakoze iyi mpanuka bose bari abo mu muryango umwe kuko ngo bari batashye ubukwe ahitwa ku Mugina mu Karere ka Kamonyi.

SSP Irere avuga ko abitabye Imana ari Ngirinshuti Innocent ufite Imyaka 43, Migeule ufite Imyaka 5, Undoyeneza Venancia ufite Imyaka 42, Mpinganzima Sylvia ufite Imyaka 32, Izere Alvin ufite Imyaka 7, na Musoni Olivier ufite imyaka 11.

Abakomeretse bikomeye ni umunyamahanga w’Umufaransa ufite imyaka 43, Dusingize Danise ufite imyaka 40, Ishimwe Ian ufite imyaka 10, Mukamuhashyi Valeria ufite Imyaka 71 na Nzabandora Noel ufite imyaka 28 naho Mushokambere Jean Paul ufite imyaka 45 yakomeretse byoroheje akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga.

SSP Irere avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana kuko bigikorwaho iperereza.

Ati “Turacyakora iperereza ariko uko bigaragara ishobora kuba yabuze Feri bigatuma igonga inkengero z’umuhanda, irakomeza igonga n’ibiti byari hepfo y’umuhanda, turacyabikurikirana nitumenya icyabiteye turabitangaza”.

Atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kujya babanza bakagenzura ibinyabiziga byabo ko nta kibazo bifite kugira ngo birinde impanuka, ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda aho biri ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana yakire mu bayo abayitabye kd ikize abakomeretse.

None c umutwe w’inkuru ko uvuga ko bitabaye Imana batandatu kd mu nkuru umuvugizi wa police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yababwiye 5, ubwo nta guhimba bijemo ra?

Ephrem yanditse ku itariki ya: 3-09-2023  →  Musubize

Twihanganishije bene wabo.Impanuka ntigira isaha.Tujye dushaka imana cyane twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Nibwo imana izatuzura ku munsi wa nyuma,ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 3-09-2023  →  Musubize

Ndibutsa abaturarwanda Bose ko imodoka nta mpuhwe igira, tugombakuba maso igihe cyose dufashe urugendo rwo mu modoka

Josepha yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Ok murakoze ariko abobantu bitabye Imana ibakire mubayo kd n`ababuze ababo mukomeze kwihangana kandi mukomeze gukumira impanuka zibera mumuhanda bantu batwara ibinyabiziga murakoze.

ITANGIMBABAZI Emile yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Ibyabaye birababaje cyane ariko twasabaga mu buryo bwihutirwa ko ubuyobozi bwa Nyarugengye bwafasha uwo muryango kuko murunva ko nuwaba yasigaye yahungabanye ; uretseko n’ubushobozi bwibi bintu byagora uwariwewese. Ntibizabe ngo twararangaye

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka