Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka (...)
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izanyurmo abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.
Major Bervyn Gondwe, ni umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Zambia, watwaye ibihembo bibiri muri bine byahawe abasirikare bahize abandi muri 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College).
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru guhaguruka bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w’Igihugu, batangira amakuru ku gihe kandi bafasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kubahiriza igihe.
Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince ufite imyaka 10 y’amavuko, bikekwa ko yaba yarishwe.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri (...)
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bamennye ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bibarirwa mu mafaranga miliyoni 302, hakaba n’amavuta ya mukorogo abarirwa mu mafaranga angana na miliyoni 495.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari na yo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’igihugu y’umutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ irimo kwiga ku bibazo bitandukanye by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.
Umuturage ufite Ubwenegihugu bw’u Bushinwa witwa Lu Fengzhen(Abigail) aravuga ko uruganda rw’ibyuma rwitwa Rwanda Special Materials rukorera i Nyacyonga rurara rukora rukabuza abari mu rugo rwe gusinzira.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.
Umukobwa witwa Furaha Florence Drava w’imyaka 25 y’amavuko wabaga muri Paruwasi ya Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma witeguraga kuba Umubikira bamubuze mu kigo yabagamo, asiga yanditse urupapuro rusezera kuri bagenzi be abahumuriza ko ari muzima ko badakwiye kumushakisha.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu eshatu zubakiwe mu buryo bugezweho, imiryango itishoboye ituye mu birwa bya Bugarura na Rutagara byo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017. Arakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano (...)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera tariki ya 05 Gicurasi 2022 yafashe abagabo babiri bafite amasashi ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa, ubwo bayinjizaga mu gihugu bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bakomeje gutegereza imibiri y’abantu batatu barohamye mu mazi bakaburirwa irengero.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Gicurasi 2022 yafashe abagabo 2 bagize uruhare mu kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi witwa Kirsten Dodroe, kirimo ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1.300.000.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.