Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). ACP Rose Muhisoni yahawe ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prisons).
Abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga. Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na bimwe (...)
Imvura yaraye iguye yangije umuhanda wa kaburimbo Huye - Nyamagabe ahitwa kuri Nkungu, ku buryo utakiri nyabagendwa. Uyu muhanda n’ubundi wari warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw’ Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko ntibyabuzaga imodoka zitaremereye gutambuka, kuko (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije (...)
Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abapolisi 35 bakorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu. Bahuguwe ku kurwanya inkongi. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abapolisi mu mashami (...)
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa (SOSERGI) biravugwa ko yafashwe n’inzego z’umutekano arimo yica inzugi z’ibiro by’abakozi b’iyi sosiyete.
Abantu 33 bafatiwe mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo ahabwa ipeti rya Colonel.
Ikamyo yari ipakiye amavuta ya mazutu yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruhango ku muhanda munini uva Kigali-Muhanga-Huye, ubwo yari imaze kugenda nk’ibilometero bitatu uvuye mu Mujyi wa Muhanga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 14 barenze ku mategeko y’umuhanda bagatwara imodoka banyoye ibisindisha.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira 2021 uhereye tariki 07 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bwahagurukiye abateza umutekano muke mu mirenge ya Ngamba na Remera Rukoma, bitwaje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.
Ibirimo ibikorwaremezo, ibisenge by’amazu ndetse n’imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u (...)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.
Umubyeyi witwa Unice Kulwa ufite imyaka 25 wari utuye ahitwa Geita muri Tanzania, n’abana be babiri bapfuye nyuma yo kubura umwuka wo guhumeka, bitewe no kwinjiza imbabura yaka itetseho ibishyimbo, mu nzu bari baryamyemo.
Abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, bakaba bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda (...)
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari bo ishami ry’umuryango w’ibibumbye ryita ku muryango n’iterambere (...)
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 632 bo mu Karere ka Burera, bitwa “Imboni z’Umutekano za Burera”, bagiye kwifashishwa mu gukumira ibiyobyabwenge, magendu n’abakoresha ibyambu bya panya(abambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye ibiyobyabwenge na (...)
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri "Feux Rouges" zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).