Ibyo CP Kabera azibukirwaho igihe yari Umuvugizi wa Polisi

Imyaka itanu irashize CP Kabera ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuko yatangajwe ko ahawe izo nshingano tariki 29 Ukwakira 2018 asimbuye kuri uwo mwanya CP Theos Badege wahinduriwe inshingano.

CP Kabera yagiye mu nsengero zitandukanye yigisha gahunda ya Gerayo Amahoro
CP Kabera yagiye mu nsengero zitandukanye yigisha gahunda ya Gerayo Amahoro

CP Kabera agitangira akazi ke ko kuba umuvugizi wa Polisi, ntabwo abantu bamumenye cyane kugeza umwaka wa 2019 urangiye.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka kikagera mu Rwanda, CP John Bosco Kabera yabaye ikimenyabose ku buryo Abanyarwanda hafi ya bose bamuzi ndetse bamwe bakaba basigaranye urwibutso rwa bimwe mu bikorwa yagiye agaragaramo by’ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

Mu gihe cya Covid-19

Mu gihe cya Covid-19 ni ho yamenyekanye cyane kubera ubukangurambaga yakoze bwo kuyirinda ndetse no gutangaza ingamba zabaga zafashwe na Polisi y’u Rwanda zijyanye no gukumira no kwirinda Covid-19 zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo.

Ni kenshi yumvikanye nk’umuvugizi wa Polisi atanga amabwiriza ya Guma mu Rugo aho yajyaga kuri Televiziyo na Radio bikorera mu Rwanda akavuga ko kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru gahunda ari Guma mu Rugo.

Kubera ko abantu batabyumvaga neza ndetse ntibishimire iyi gahunda ya Guma mu Rugo kubera imibereho yo gushakisha ikibatunga buri munsi cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali, bamwe bumvaga aya mabwiriza abangamiye.

Kubera ko abantu barengaga kuri ayo mabwiriza, haje no gushyirwaho ibihano, abantu barengeje amasaha yo gutaha bagafungirwa muri Sitade.

Iri bwiriza ryo gukerewa gutaha ntabwo ryigeze ryita ku muntu uwo ari we, icyo akora, kuko mu bafatirwaga muri ayo makosa hagaragaragamo ingeri zose zirimo Abihayima, Abayobozi, abaturage, ndetse n’abageni n’abandi bose babaga barenze kuri ayo mabwiriza.

Uku gutambutsa ubutumwa bwa Polisi muri ibi bihe byatumye amenyekana cyane ku buryo hari n’abamuzi ku izina, bakamumenya no ku ijwi gusa, abandi bakaba bari bamuzi cyane kurusha uko bazi abandi bayobozi ba Polisi.

CP Kabera ari mu batangazaga amabwiriza menshi yakurikizwaga mu gihe cya COVID-19
CP Kabera ari mu batangazaga amabwiriza menshi yakurikizwaga mu gihe cya COVID-19

Akenshi mu bihe bya Covid-19 yarasaga ku ntego y’ibyo yabaga ashaka kubwira Abanyarwanda aho yagira ati “Ku wa Mbere, guma mu rugo, ku wa Kabiri, guma mu rugo, ku wa Gatatu guma mu rugo, ku wa Kane guma mu rugo, ku wa Gatanu guma mu rugo, ku wa Gatandatu guma mu rugo, ku Cyumweru guma mu rugo”.

Andi magambo CP Kabera yakunze gukoresha akangurira abantu kwirinda Covid-19 yavugaga ko Covid nta birori izi, Covid itagira ‘anniversaire’ kubera ko hari abo yabaga aha ubwo butumwa babaga bafatiwe muri ayo makosa bari muri ibyo birori.

Icyo gihe Abanyarwanda bahitaga bamenya ko icyorezo cyakomeye bakamenya uko bagomba guhaha ibibatunga igihe cy’icyumweru kugeza hasohotse andi mabwiriza mashya.

Amabwiriza ko umuvuduko utagomba kurenga 40

Mu yindi mirimo CP Kabera yari ashinzwe harimo no kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi no gutsura imikoranire hagati yayo n’itangazamakuru.

Muri uku kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi, CP Kabera yaje kuvuga ku bijyanye na Camera zo mu muhanda zandikaga umuvuduko ku binyabiziga.

Icyo gihe byateje impaka ndetse bisa n’ibibangamiye abatwara ibinyabiziga bavuga ko guhisha ‘Camera’ mu bihuru ndetse n’ahantu hatagaragara ari ibintu biba bidakozwe kinyamwuga ndetse ko umuvuduko wa 40 ari muto cyane, bituma CP Kabera abijyaho impaka na Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC umuyobozi wa TV1 na Radio 1 kuko batabyumvaga kimwe.

CP Kabera na KNC bagiye impaka ku muvuduko wa Kilometero 40 utaravuzweho rumwe
CP Kabera na KNC bagiye impaka ku muvuduko wa Kilometero 40 utaravuzweho rumwe

Iki kibazo cyaje kugwarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yavuze ko uyu muvuduko ari muto cyane basaba ko wazamurwa ukagera kuri 60.

Ibyapa by’umuvuduko wa 40 utaravuzweho rumwe byahise bikurwaho icyo gihe hashyirwaho ibyapa by’umuvuduko wa 60.

Ku birebana na Camera zihishwa, CP Kabera ntiyaciye ku ruhande yabwiye abatwara ibinyabiziga ko batagomba kugenda bacunganwa na Camera ahubwo ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Nubwo Ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, CP Kabera ntiyatinye no kwinjira muri za Kiliziya no mu nsengero kwigisha imbaga y’abakirisitu yabaga iteranye baje kumva Ijambo ry’Imana na we agahabwa umwanya wo kubigisha kwirinda impanuka. Ibi byatumye abantu benshi bamumenya ndetse bamushimira uburyo yisanga ahantu hose.

Kiliziya Gatolika yifatanyije na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda
Kiliziya Gatolika yifatanyije na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda

Iyi gahunda ya Gerayo Amahoro ariko yaje kujya igaragaramo udushya turimo kwereka abanyamaguru uko bambuka umuhanda ahabugenewe hazwi nka ‘Zebra Crossing’.

CP Kabera yafashe Telefone ashyiramo ‘Ecouteurs’ maze atangira kugenda muri ‘Zebra Crossing’ yerekana amakosa akorwa n’abiganjemo urubyiruko ndetse n’abagore bambuka nabi bitaba za telefone banagenda gake, bikaba byateza impanuka.

Icyo gihe abantu benshi bakwirakwije video arimo yerekana uko bagomba kwambuka muri ‘Zebra Crossing’ ku mbuga nkoranyamabaga zirimo Twitter na Facebook bamushimira uburyo yisanisha n’ingeri zose kandi agatanga ubutumwa mu bisa n’urwenya ariko bukagera ku bantu benshi.

Ku bukangurambaga bwo gukoresha ‘Zebra Crossing’ yabwiye abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru kugira ngo batambuke mu ituze.

Ati “Namwe abatwara ibinyabiziga mugomba kubahiriza ‘Zebra Crossing’ kuko ni ho hagenewe abanyamaguru, yaba umwe cyangwa babiri bahagaze bashaka kwambuka hagarara ubahe uburenganzira bambuke”.

Muri gahunda ya Gerayo Amahora yazanyemo n’agashya ka ‘Street Quiz’ ubu bukaba ari uburyo Polisi yashyizeho bwo kubaza abanyamaguru ibibazo mu mutwe hagamijwe kubigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo babarinde gukora amakosa igihe bageze ahari ibimenyetso bimurika (Feux rouges).

Abanyamaguru bashimye iyi gahunda ku buryo bamwe batagikora amakosa yo kwambuka batubahirije ibimenyetso biri muri ‘Feux rouges’.

CP Kabera yagaragaye akangurira abamotari gucana amatara ku manywa, akangurira n’abatwara abagenzi mu modoka kugenda mu muhanda bacanye amatara y’imbere.

Mu zindi ngamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda akazitangaza zigatangaza benshi ndetse zikumvikana nk’izidashoboka ni ugukemura ikibazo cy’ubwinshi bw’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byigijwe imbere, abagombaga gukora mu gihe cy’umwaka bagakora mu mezi abiri gusa kugeza ubu bikaba byarasubiye mu buryo bwo guhabwa Code ya hafi kuko umubare w’abiyandikisha gukora wagabanutse.

Yamaganye imyambarire igaragaza ubwambure n’abajya mu bitaramo n’utubari batagejeje imyaka y’ubukure

CP Kabera yamaganye abambara ntibikwize n’abana bajya mu bitaramo n’utubari bakanywa inzoga ndetse n’abandi bambara imyenda y’urukozasoni igaragaza imyanya y’abo y’ibanga.

CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibyo bintu byombi bidakwiriye, ndetse hakazwa ingamba mu kubikumira by’umwihariko abana bajya mu bitaramo batagejeje imyaka.

CP Kabera mu guca inzererezi n’abajura bamburaga abantu

Mu bukangurambaga yakoraga yakunze kugaragara aburira insoresore z’urubyiruko zirirwaga ku mihanda zidakora zikambura abantu ndetse bamwe bakirirwa bajya mu bipangu kwanura imyenda. Ubutumwa bwe bwatumye benshi babicikaho ndetse n’ababikoze bakaba bazi ko bazafatwa.

Gahunda yo gupima utwaye yanyoye ibisindisha

Mu bukangurambaga bwo gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha, abashoferi bavugaga ko hari igihe babaga banyweye ikinyobwa kizwi nka ‘energy’ ariko igipimo kikagararagaza ko bafashe ku kinyobwa gisembuye.

Kuri iyi ngingo CP Kabera yabahakaniye ko bagomba kubireka burundu igihe cyose icyo kinyobwa kigaragaza ko banyweye ibisindisha.

CP Kabera yakoranye ate n’itangazamakuru?

Mu gihe cy’imyaka itanu ari umuvugizi wa Polisi, abanyamakuru batandukanye bavuga ko bakoranaga neza na we.

Umwe mu banyamakuru wakunze gukora ku nkuru zifite aho zihurira na Polisi y’u Rwanda ndetse no ku mutekano, avuga ko nta na rimwe yahamagaye CP Kabera ngo yange kumwitaba ngo amuhe amakuru amusaba.

Ati “Iyo wasangaga ahuze kandi amakuru umusaba ari ayo mu Ntara runaka yahitaga abwira umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara akaguha amakuru, yahuguka akakubaza niba amakuru washakaga wayabonye. Muri make nzamukumbura.”

CP John Bosco Kabera akomereje mu nshingano zo kuba Komiseri wa Polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Umva kabera yakoraga akazikeneza kuburyobushimishije 💪 numunyembaraga tumufite kumutima❤️ turamukunda

Niyongira zakayo yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

nukuri nange uyumugabo ndamukunda pe

knd imana imufashe mumirimoye knd aradukunda nk,abanyarwanda yatugiraga inama no mu

ri COVIDE19
mumumbwirire muti ndanukundaaaa

ajey yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ibintu bye yabikoraga mu rwenya , bigatanga umusaruro kndi twaramukundaga kuko Hari aho byakuye abantu benshi mu myumvire itariyo, kndi byagiriye umumaro, azakomeze ,nuwo gushimirwa kbsa

alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Afande ni umunyamwuga numunyamuhati kuva namumenya rwose agaragaza ikinyuranyo

Javan yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Kabera rwose yarakoze,tizamukumbura

Bravo yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

N’ukuri utu mugabo yarakoze Kandi yagaragaje ko ajunda igihugu n’abanyarwanda.

Imana Izabimuhembere.

Terence NSABYUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka