Abapolisi 27 basoje amahugurwa y’ibanze ku gucunga umutekano wo mu mazi

Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki 15 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi abiri ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya gatanu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Yatangiye ku itariki 12 Nyakanga, yitabirwa n’abagera kuri 27 barimo abapolisi n’abashinzwe umutekano wa Pariki z’igihugu.

Bahawe amasomo atandukanye arimo ayerekeranye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, tekiniki zo gutabara igihe habaye impanuka mu mazi, gukanika no gutwara ubwato, gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo ngororamubiri.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi no gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Mu mazi haberamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi, ubwikorezi ndetse n’imyidagaduro bikorwa n’abantu benshi. Kugira ngo bikorwe mu buryo butekanye bisaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira ibyaha biyakorerwamo, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo ndetse no gucunga umutekano w’abari muri ibyo bikorwa, ni yo mpamvu hategurwa amahugurwa nk’aya yo gukarishya ubumenyi bw’abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bushake n’umurava bagaragaje byatumye babasha gusoza amasomo neza, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo bakabubyaza umusaruro.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper wari uhagarariye RDB muri uyu muhango, yashimiye imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abashinzwe gucunga umutekano wa za Pariki, bahawe amahugurwa abongerera ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuzuza inshingano zabo neza n’igihe byaba bibaye ngombwa ko bakorera akazi mu mazi agararagara muri zimwe muri Pariki zo mu gihugu ntibibabere inzitizi.

Muri uyu muhango, abasoje amahugurwa bahawe umwanya wo kwerekana imyitozo itandukanye igaragaza ubumenyi bayungukiyemo irimo; gusenya no kongera kubaka moteri y’ubwato, gushyira moteri mu bwato no kubutwara, koga ndetse no kurohora ibyarohamye mu mazi.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Rwanda n,igihugu cyiza Kandi cyuzuza inshingano muri byose cyane mukubungabunga umutekano wabagituye I love you Rwanda nubwo ndi mu mahanga iyo nibutse ko ndi umunyarwanda ndanezerwa cyane nifuzaga kuzaba umusirikare nange nkakorera igihugu cyange ariko amahanga yarameranye

Georgewilliam yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka