Musanze: Abana babiri birakekwa ko bahekenye imyumbati, umwe iramwica

Ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Nzeri 2023, mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu, bakeka ko rwaba rwatewe n’imyumbati mibisi yahekenye

Ayo makuru yamenyekanye saa moya n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Kanama 2023, aho abaturage bumvise abana bataka, bana batabaye basanga barahitwa baranaruka.

Abaturage bavuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bahise bageza umwana muto wari urembye mu kigo Nderabuzima cya Busogo, bahindukiye basanga uwasigaye mu rugo na we amaze gufatwa n’ubwo burwayi bavuga ko budasanzwe, biba ngombwa ko na we agezwa kwa muganga.

Nyuma yo kubageza kwa muganga, umwana muto ngo yahise yitaba Imana, mu gihe mukuru we w’imyaka 10, yamaze koroherwa.

Ku makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, ngo abo bana bafashwe n’ubwo burwayi budasanzwe, nyuma yo guhekenya imyumbati na Karoti.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi umwe yitabye Imana undi ariho yamaze koroherwa, uwo mwana yavuze ko bari bariye imyumbati na karoti mbisi, nta kundi kuvuga ngo bariye ibindi biryo bihumanye, ababyeyi babo bari bagiye mu kazi ntabwo bari biriwe mu rugo”.

Gitifu Ndayambaje, avuga ko hatahise hamenyekana neza ubwoko bw’iyo myumbati bariye, niba ari imiribwa cyangwa imitamisi, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rukiri mu iperereza mu rwego rwo kumenya neza icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana.

Gitifu Ndayambaje yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo, bakamenya ko ibyo bariye ari bo babibahaye kandi ko bazi neza ubuziranenge bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mubayo uwo mwana witabye Imana kd ababye bazajye babahafi abana babo murakoze.

ITANGIMBABAZI Emile yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka