• Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

    Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.



  • Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro

    Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

    Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (...)



  • Kayonza: Hatangiye iperereza ku mibiri yabonetse mu mugezi

    Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.



  • Ikarita y

    Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura barashwe nyuma yo kwanga guhagarara

    Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.



  • Ibi bintu byose byakuwe mu nzu y

    Nyagatare: Abakekwaho ubujura 13 bafashwe mu cyumweru kimwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.



  • Musanze: Yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa

    Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina na we warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo (...)



  • Bamwe mu bagororewe Iwawa bongeye gufatirwa mu bujura: Baravuga impamvu zibibatera

    Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze (...)



  • Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n

    Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

    Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe.



  • Burera: Umugabo n’umugore batwawe n’umugezi baburirwa irengero

    Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, baburirwa irengero.



  • Kirehe: Akurikiranyweho kwica umwana atemeraga ko ari uwe

    Umugabo witwa Murwanashyaka Aphrodis bakunda kwita Herman ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itatu y’amavuko atemeraga ko ari we wamubyaye.



  • Uwari utwaye iyi kamyo yanyuranyeho n

    Musanze: Imodoka ebyiri zagonganye zirangirika bikomeye

    Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.



  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 2,430

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 2,43 bakaba barimo abahawe ipeti rya Captain na Lieutenant.



  • Batanu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Umurenge SACCO

    Abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Karangazi, barimo umucungamutungo wayo n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wayo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwiba arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu (25,400,000 FRW).



  • Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n

    Musanze: Imvura ivanze n’urubura yangije imyaka n’inzu z’abaturage

    Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.



  • Nyamagabe: Batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima

    Saa sita n’iminota 20 z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twuzuzanye ikorera mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bagwiriwe n’ikiraro cy’inkoko basamburaga, umuntu umwe ahita apfa.



  • Ibisima babisenya bagamije kubikuramo ferabeto zibyubakishije

    Burera: Haravugwa abajura biba ibyuma byubakishijwe isoko

    Abarema isoko rya Nyarwondo bavuga ko niba nta gikozwe mu guhashya abajura biba ibyuma biryubatswe, bashobora kuzisanga batakirikoreramo. Ibi babivuga bahereye ku kuba ibisima bimwe na bimwe byo muri iri soko bitagicururizwaho kubera ko ababisenya bagamije kubikuramo ibyuma (ferabeto) byubakishijwe, bakabijyana (...)



  • Huye: Umusore witeguraga kujya kwiga muri kaminuza yishwe n’inkuba

    Imvura yaguye i Huye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 yasize mu gahinda gakomeye umubyeyi w’uwitwa Jean de Dieu Habiyaremye, kuko yamukubitiye umuhungu w’imyaka 24 witeguraga kujya kwiga muri kaminuza.



  • RIB yafunze batanu barimo ba Gitifu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.



  • Inkangu ziri mu bihitana ubuzima bw

    Muri uku kwezi kwa Werurwe imvura yishe abantu 11 hakomereka 48

    Imvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe kuva tariki ya 01 kugeza tariki ya 15 yatwaye ubuzima bw’abantu 11 hakomereka abandi 48, isenya n’inzu 335.



  • Gasabo: Umusore ukekwaho kwiba moto yafashwe agiye kuyigurisha

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, bafashe umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwiba moto.



  • Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Kenya bagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.



  • Abajura basenya imva bakiba Ferabeto, amakaro, n

    Kigali: Hari imva zirangaye kubera abajura biba ‘Ferabeto’

    Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.



  • Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w

    Musanze: Basanze umurambo w’umusaza mu mugezi

    Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.



  • Aba Ofisiye 24 b

    Abasirikari b’u Rwanda barongererwa ubumenyi bwo guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

    Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).



  • Buri wese asabwa kugira uruhare mu guca ibiyobyabwenge birimo na kanyanga

    Kanyanga irarwanywa ariko nticika: Dore amayeri abayinjiza mu Rwanda bakoresha

    Abinjiza inzoga ya kanyanga mu Rwanda n’abayicuruza imbere mu Gihugu by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba bakoresha amayeri atandukanye ku buryo binagorana kuyamenya, ariko Polisi ikavuga ko buri wese abigizemo uruhare, ibiyobyabwenge byaranduka burundu.



  • Kigali: Imodoka irakongotse

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n’iminota 20 imodoka nto y’ivatiri ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Uwitwa Niyifasha wari ahabereye iyi mpanuka yavuze ko byabereye ku Giticyinyoni hakuno y’ahari uruganda rw’imifariso, hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n’amahuriro (...)



  • Yari afite imfunguzo nyinshi n

    Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 25 yafatiwe mu cyuho yiba

    Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa (...)



  • Musanze: Umugore n’umugabo baravugwaho kurwana, bagwira umwana arapfa

    Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.



  • Ikarita igaragaza aho Akarere ka Rulindo gaherereye

    Rulindo: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umubyeyi we

    Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.



  • Ibiro by

    IBUKA iramagana urugomo rwakorewe Nyirampara Frida

    Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.



Izindi nkuru: