Abajenerali barimo Kabarebe na Ibingira bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen Kabarebe na Gen Ibingira mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Gen Kabarebe na Gen Ibingira mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Muri bo hari Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Perezida wa Repubulika kandi yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ry’Abofisiye bakuru 83, Abofisiye bato batandatu, n’abasirikare bato 86.

Ni mu gihe abandi 678 amasezerano yabo yarangiye, naho abandi 160 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abazabasimbura bazagere ikirenge mucabo

Tuyiramye Aaron yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Eeeeh ko igihugu cyacu cyashyize abasirikare benshi mukiruhuko

eric yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka