Umugabane wa Afurika wungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Abofisiye bakuru 24 bo mu ngabo zo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force - EASF), bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy), bahugurwa ibirebana no kuba indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bayasoje biyemeje ko bagiye kurushaho kurangwa n’imikorere izana impinduka mu by’umutekano, cyane cyane mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara n’amakimbirane.

Ba Ofisiye 24 baturutse mu bihugu umunani bigize EASF bahawe imyitozo y'uburyo baba indorerezi
Ba Ofisiye 24 baturutse mu bihugu umunani bigize EASF bahawe imyitozo y’uburyo baba indorerezi

Abarangije aya mahugurwa African Union Military Expert on Mission (AUMEOM) yaberaga muri iki kigo giherereye I Nyakinama mu Karere ka Musanze, barimo Lt Col Jacinta Mumo Nganu wo mu gihugu cya Kenya uvuga ko yarushijeho gusobanukirwa tekiniki Indorerezi mu bya gisirikari yagenderaho, akabasha kunoza akazi ke.

Yagize ati: “Twabashije kwigira hamwe imikorere n’inshingazo bikwiye kuranga umusirikari w’indorerezi y’ubutumwa bw’amahoro, nsobanukirwa ko mbere na mbere aba akwiye kuba azi neza amahame ubutumwa bw’amahoro bushingiyeho n’intego zabwo, gusesengura ibibazo biri mu gace yoherejwe gukoreramo kandi agaharanira kubikemura agendeye ku bunyamwuga, ubushishozi, kwitwararika ari nako ajya inama na bagenzi be. Ibi nkatekereza ko biri mu bintu bikomeye nungukiye ahangaha nzashingiraho nkanoza akazi karimo n’ak’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ku bw’aba ba Ofisiye basanga aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu rwego rw’umutekano waba uwabo bwite n’aho bashobora koherezwa gukorera ubutumwa nk’uko Major Nathan Ndemezo yabibwiye Kigali Today.

Mu byo abasirikari bakuru b’Indorerezi baba bashinzwe harimo gusesengura no kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aba yarasinywe hagati y’impande zihanganye mu gihugu runaka, gutanga ubujyanama bwatuma umutekano w’abaturage urushaho kurindwa n’ibindi.

Izi nshingano bakaba batabasha kuzuzuza neza bataifitemo ubumenyi. Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yagize ati: “Indorerezi za gisirikari zigira uruhare runini mu guhosha amakimbirane hagati y’impande zihanganye mu gace ubutumwa bw’amahoro bukorerwamo. Mu busanzwe impande zitavuga rumwe hari amasezerano ziba zaremeranyijweho y’ibyo buri ruhande rugomba kugenderaho no kubahiriza. Mu gihe hari nk’ugize ibyo arengaho, indorerezi zirasesengura, zigakora iperereza na za raporo, byaba na ngombwa bakaba abahuza cyangwa abajyanama b’igishobora gusubiza ibintu mu buryo.

Aba kandi twanabigishije ko mu gihe bari mu kazi kabo baba bagomba kwitega ko bagiriramo ingorane nko kugwa mu gaco k’umwanzi, kugabwaho ibitero, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bisaba kuba bafite ubumenyi mu guhangana nabyo bikagendana n’ubwirinzi bwabo ku giti cyabo. Ni ngombwa kuba basobanukiwe neza uko babyitwaramo mu gihe hari nk’ikibazo bahuye nacyo”.

Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu Kigo Rwanda Peace Academy ku bufatanye bw’ubunyamabanga bw’Ibihugu bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye Eastern Africa Standby Force(EASF) n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Abayitabiriye baturuka mu bihugu umunani birimo u Burundi, Comoros, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka