Kayonza: Abagore biyemeje gusimburana n’abagabo mu gukora irondo

Umukuru w’Umudugudu wa Umuremampango, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare, Mukakimenyi Florence, avuga ko nyuma yo gukemura ikibazo cy’ubujura bwa kumanywa ubu basigaje icy’abagore banywa inzoga bagasinda.

Abagore bakora irondo ry'amanywa
Abagore bakora irondo ry’amanywa

Mukakimenyi avuga ko hashize umwaka batangije irondo ry’amanywa ry’abagore bagamije gukemura ikibazo cy’ubujura bwa kumanywa ndetse n’ibindi bibazo byagaragaraga mu Mudugudu wabo.

Avuga ko ntawe byateye ipfunwe ryo kwicungira umutekano, ahubwo babonye abagabo batarara irondo ry’ijoro ngo banirirwe bazenguruka amasibo.

Ati “Twajyaga guhinga kuko amasambu yacu aba kure y’Umudugudu twagaruka tugasanga ingufuri baziciye batwaye imyaka, imyambaro ndetse n’amatungo magufi basanze hanze, tubigira ubwenge bwo kwirirwa ducunga umutekano kandi n’abagabo baradushyigikiye.”

Mu bindi bibazo bakemuye harimo iby’abana batiga, isuku ndetse n’amakimbirane mu miryango binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Irondo ngo ryarafashije cyane kuko nta muntu winjira mu masibo yabo batamuzi kuko abari ku irondo bahita bamubaza iyo ajya n’ikimugenza yajijinganya bagahamagarana bakamufata agashyikirizwa Polisi.

Ubundi buri munsi mu Mudugudu hasigaramo abagore 24 bazenguruka mu masibo 12 bafite, babiri bakaba bakora mu Isibo imwe nabwo bakagenda basimburana.

Mu bindi bakoze kandi bikaba bitanga umusaruro ngo ni uguhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda zitateganyijwe kuko babashakiye ikibuga cy’umupira ku buryo ku mugoroba bajya kwidagadura aho kujya mu ngeso mbi nk’uko Mukakimenyi yakomeje abisobanura.

Barimo kubaka ibiro by'Umudugudu ufitemo irerero ndetse n'igikoni
Barimo kubaka ibiro by’Umudugudu ufitemo irerero ndetse n’igikoni

Agira ati “Twabashakiye ikibuga cy’umupira tunabagurira umupira ku mugoroba bajya gukina, twabaguriye n’imyambaro yabugenewe hariho izina ry’Umudugudu wacu.

Abakobwa bo tugira inama rimwe mu kwezi aho duhura n’abakobwa nta bagabo bahari tukabigisha uko bagomba kwifata kandi byatanze umusaruro. Umwaka urashize nta mukobwa uri munsi y’imyaka 20 utewe inda.”

Nyamara ariko ngo ubujura ntiburacika burundu kuko bagifite abajura biba mu mirima mu gihe cya nijoro ndetse n’abagore banywa inzoga bagasinda.

Iki kibazo cy’abagore basinda na cyo ngo batangiye kukigaho ariko ngo kwigisha umuntu mukuru biragora.

Ni byo Mukakimenyi yagarutseho ati “Tujya tugira inama yacu, turahanana ariko biracyari ikibazo kuko kwigisha umuntu munganya ubwenge biragora ariko tuzahangana na cyo kandi twizera ko kizakemuka kuko abaturage nyobora basigaye bumva. Icyo ni cyo kibazo kindemereye nsigaranye.”

Ikindi basigaranye ngo ni biro by’Umudugudu ubu bamaze gusakara hakaba hasigaye amasuku gusa ndetse bakaba baranubatseho icyumba kizajya cyakira abana nk’irerero ndetse bakaba barimo no kubaka igikoni kizajya gitegurirwamo amafunguro y’abana bato ndetse n’ababyeyi bakazajya bigishwa gutegura indyo yuzuye hagamije kurwanya igwingira mu bana.

Amafoto: Muhaziyacu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka