Nyagatare: Abaturage binubira ko bafata ababibye bagahita barekurwa

Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bacibwa intege n’uko bafata umuntu wabibye bakamushyikiriza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubugenzacyaha ariko agahita arekurwa.

Bimwe mu byafatanywe abakekwaho kubyiba
Bimwe mu byafatanywe abakekwaho kubyiba

Babigarutseho ubwo abaturage b’Umudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, tariki ya 17 Nzeri 2023, bafataga abantu batanu barimo n’umugore, bakekwaho kwiba ibitoki n’imyumbati.

Mutazana Anastase, umwe mu baturage bibwe, avuga ko atari ubwa mbere yibwe ibitoki kandi ngo yaranagerageje agashyiramo abarinzi.

Ati “Sinabona uko nkubwira, nibwa buri munsi, nashyizemo abararamo ariko barabacunga bakiba kandi si jye gusa, twibwa turi benshi. Ubu abo twafashe harimo abo mu Mudugudu wacu ndetse n’abo mu wa Mirama.”

Mutazana avuga ko gufata umujura ukamushyikiriza ubuyobozi ari ukwirushya kuko bahita barekurwa badahaniwe icyaha bakoze.

Agira ati “Nubwo twabafashe se ugira ngo hari icyo bitumariye? Nk’ubu umwe muri bo namufashe ubushize ariko yahise agaruka ako kanya akigera kuri Polisi. Baramutse bahanwe, n’abandi batinya kutwiba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage gufasha inzego z’umutekano ndetse n’ubugenzacyaha, bagatanga amakuru yihuse kandi ku gihe.

Ikindi abasaba kujya bafata ukekwaho icyaha badasibanganyije ibimenyetso kuko ari byo bimushinja igihe agiye mu butabera.

Agira ati “Ubundi ahantu hiciwe umuntu, ahantu hibwe, ubundi kirazira abantu benshi kwinjiramo bakorakora cyangwa bafatafata, baba basibanganya ibimenyetso.”

Ikindi abaturage basabwa kudakubita cyangwa kwambura ibyibwe ukekwaho icyaha kuko bishobora kumubera impamvu zo kurekurwa adakurikiranywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka