Gatsibo: Inzu 35 zasambutse, hegitari 25 z’urutoki zirangirika

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu Karere ka Gatsibo haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, isenya inzu 27 mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yangiza na hegitari 25 z’urutoki muri ako Kagari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa, uretse amazu yasambutse n’urutoki rukangirika, ngo n’ibiti bya kawa na byo byahungutseho ururabo ku buryo umusaruro wayo ushobora kuzaba muke.

Ngo bahumurije abaturage bahuye n’ibiza ndetse basaba bagenzi babo kubacumbikira ku buryo ntawaraye hanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko n’ubwo ibarura ry’ibayngiritse rigikomeza, muri rusange ngo hamaze kumenyekana amazu 27 yavuyeho ibisenge mu Murenge wa Remera n’anadi mazu umunani (8) mu Murenge wa Gitoki hamwe n’igikumba rusange cy’amatungo magufi.

Avuga ko ibarura nirisozwa aribwo bari bumenye icyo bafashisha abahuye n’ibyo biza kuko ubu batakimenya hatarakorwa isesengura.

Ati “Ubu turi mu isesengura tureba icyo umuntu yafashwa, niba inzu ari iyo gusenya yose bagatangira bushya, niba ari ugusubizaho igisenge, niba amabati yangiritse yose, cyangwa niba hari ayasigaye. Ni iryo sesengura ririmo rikorwa ariko hagati aho hari abo ducumbikira nk’ubuyobozi n’abacumbikirwa n’abaturanyi.”

Nyuma ngo ni bwo hazatangira gukorwa imiganda yo kububakira ndetse abandi bagahabwa amabati bakanafashwa gusubizaho ibisenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo agira inama abaturage yo kuzirika ibisenge by’amazu bakab8komeza ndetse no gutera ibiti bigabanya ubukana bw’umuyaga.

Yavuze ko uretse amazu yasambutse ndetse n’intoki zikagwa, ngo nta muntu wagize ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka